
Mu gihe u Rwanda n’isi yose bizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kurwanya Ivangura rishingiye ku Myitwarire y’Imibonano mpuzabitsina (IDAHOBIT), Umuryango Human Rights First Rwanda Association (HRFRA), urasaba ko hajyaho amategeko arengera abakundana bahuje ibitsina n’abandi bantu bakunze kwibagirana mu itangwa rya serivisi z’ubuzima.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka, igira iti “Imbaraga z’Umuryango mugari” (The Power of Communities), igamije kwibutsa ko impinduka zishoboka buri gihe iyo abantu bakoreye hamwe mu guharanira uburenganzira bwabo banga akarengane baharanira uburenganzira bwa bose cyane abahezwa n’abirengagijwe.
HRFRA, nk’umuryango wita ku burenganzira bwa muntu binyuze mu bukangurambaga n’ubufasha mu by’amategeko, ivuga ko mu Rwanda abakundana bahuje ibitsina, abiyumva mu buryo butandukanye mu bijaynye n’ibitsina (transgender) n’abandi babarizwa mu matsinda yibasirwa cyane, bagihura n’ivangura rikabije mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane mu buvuzi, mu butabera ndetse no mu buzima rusange.
Me Jonathan Musangwa, ushinzwe imishinga muri HRFRA avuga ko “Buri muntu wese agomba kubahwa, akagira umutekano kandi agahabwa serivisi zose nk’abandi, nta vangura”.
HRFRA ivuga ko abakundana bahuje ibitsina bafite virusi itera SIDA, cyane cyane abagabo baryamana n’abandi bagabo, abagore baryamana n’abandi bagore ndetse n’abantu ba transgender, bakunze kwangirwa serivisi z’ubuvuzi cyangwa bakavurwa nabi bitewe n’ivangura rikorwa n’abatanga izo serivisi. Ibi bituma benshi batinya kujya kwa muganga n’iyo barwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa SIDA, bikarushaho gukwirakwiza izo indwara no gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
HRFRA kandi iravuga ko itegeko rishya riri gusuzumwa mu Nteko Ishinga Amategeko rigena uburyo serivisi z’ubuvuzi zitangwa, ritagaragaza mu buryo bweruye uburyo rizarengera abakundana bahuje ibitsina, abakora uburaya n’abanywa ibiyobyabwenge — nyamara ari bo bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA no guhezwa mu muryango nyarwanda.
Uyu muryango urasaba abadepite ko bashyira muri iri tegeko ingingo zisobanutse zikumira ivangura rishingiye ku myitwarire y’imibonano mpuzabitsina, ndetse n’inyito yifashishwa mu buvuzi ikaba irimo amagambo yubahisha abantu ba transgender n’abandi batihariye igitsina cy’umugabo cyangwa umugore. HRFRA isaba kandi ko abakozi bo kwa muganga bahabwa amahugurwa ajyanye no gutanga serivisi zujuje ubunyamwuga, ubwirinzi bw’amabanga y’umurwayi n’ubwubahane kuri buri wese.
HRFRA ikorana n’itsinda ry’abantu batanga ubufasha barabihuguriwe mu mategeko (paralegals), abayobozi b’inzego z’ibanze n’abakora ubuvugizi mu matsinda y’abakundana bahuje ibitsina hirya no hino mu gihugu, kugira ngo bakusanye ubuhamya bw’ivangura, batange ubufasha mu by’amategeko no kurengera uburenganzira bwabo.
“Nubwo dukora akazi katoroshye kandi tudafite inkunga ihagije, twemera ko imbaraga ziri mu muryango w’abantu ubwawo,” HRFRA yatangaje. “Ariko ntitwabigeraho twenyine.”
Mu butumwa yahaye Abanyarwanda kuri uyu munsi wa IDAHOBIT, HRFRA yagarutse ku kamaro k’ amategeko arengera buri muturage, ifatanya n’abaterankunga bashyigikira ibikorwa by’umuryango nyarwanda, ndetse n’uburyo serivisi z’ubuvuzi zikwiriye kuba zubakiye ku ndangagaciro yo “kutagira uwo ubabaza.”
“Ivangura si indangagaciro y’Abanyarwanda. Guhutaza abandi si ubutabera. kwirengegizwa si umutekano,” HRFRA yashoje ivuga. “Iterambere nyaryo rigerwaho iyo dufasha abarengana. Iyo abakundana bahuje ibitsina mu Rwanda bafite umutekano, ubuzima bwiza n’ubwisanzure, igihugu cyacu cyose kirushaho kuba kirangwa n’ubutabera, ubumuntu n’iterambere rirambye.”












