Home Amakuru Burundi: Agathon Rwasa yirukanwe mu ishyaka rye

Burundi: Agathon Rwasa yirukanwe mu ishyaka rye

0

Agathon Rwasa washizne ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundu CNL, akanaribera umuyobozi yaryirukanwe n’abanyamuryango yari aherutse kwirukana abashinja amakosa no kugambana.

Mu mpera za Kamena 2023 nibwo Agathon Rwasa yafashe umwanzuro wo kwirukana mu buyobozi bw’iri shyaka abantu 11 batavuga rumwe na we abashinja amakosa atari make.

Mu kwirukana aba barwanashyaka, Agathon Rwasa, yatangaje ko abifite ububasha kandi ko kugirango bazagaruke mu ishyaka bizafatwaho umwanzuro mu nama nkuru y’ishyaka.

Depite Terence Manirambona, umwe mu birukanwe wari n’umuvugizi w’Ishyaka  yavuze ko nta burenganzira na buto Rwasa afite bwo gufata umwanzuro wo kubahagarika mu gihe ari we nyirabayazana w’umwuka mubi uri mu ishyaka rya CNL.

Kuri uyu wa 04 Nyakanga 2023, imbere y’itangazamakuru ryo mu Burundi, Abadepite 10 bavuga ko bari muri Biro Politiki y’ishyaka kuva mu 2019, bashinje Agathon Rwasa ibyaha byinshi bituma ngo adakwiriye kubayobora.

Bavuze ko Rwasa mu kugira ishyaka nk’akarima ke, inshuro nyinshi yarenze ku nyandiko zemewe n’ishyaka n’igihugu ndetse no kunyereza umutungo.

Yashinjwe n’abahoze ari ba soma mbike be kwikunda birenze ndetse no kubiba amacakubiri mu barwanashyaka ba CNL yashinze.

Bavuze kandi ko Rwasa atari agishaka kwitabira inama zemewe n’ishyaka ndetse ko yasuzuguraga abamusabaga ibisobanuro bose.

Bavuga ko nta bubasha na buke Agathon Rwasa afite bwo guhagarika bamwe mu bagize inzego z’ishyaka mu gihe izo nzego cyane cyane ibiro bikuru by’ishayaka zidashobora guterana.

Abirukanye Agathon Rwasa ku buyobozi bw’ishyaka yashinze, batangaje ko Komite Nyobozi igomba kuyoborwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka mu gihe cyo kwitegura amatora y’uzasimusimbura.

Mu ishyaka CNL harimo umwuka mubi, hari abavuga ko bigirwamo uruhare runini n’ishyaka riri ku butegetsi mu rwego rwo kuburabuza Agathon Rwasa umaze imyaka myinshi ahirimbanira intebe isumba izindi mu Burundi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yiyemeje kurwanya “imitekerereze ya gitindi iri muri Siporo”
Next articleNyanza-Nyamure: Bishimiye uko bagejejweho amakuru y’urubanza rwa Biguma
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here