Home Ubutabera Nyanza-Nyamure: Bishimiye uko bagejejweho amakuru y’urubanza rwa Biguma

Nyanza-Nyamure: Bishimiye uko bagejejweho amakuru y’urubanza rwa Biguma

0
Abari bitabiriye iyi nteko y'Abaturage basobanuriwe urubanza rwa Hetegkimana Philippe Biguma, wahamijwe uruhare muri Jneosiide yakorewe Abatutsi. Bamwe mu batutsi yabiciye ku musozi wa nyamure

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Nyamure, bavuga ko bishimiye kumenyeshwa amakuru y’urubanza rwa Biguma kuva rutangiye kugeza akatiwe basaba ko n’izindi manza zibera hanze y’u Rwanda n’iz’abandi bakekwaho Jenoside zajya zimenyeshwa abanyarwanda mu buryo bworoshye.

Ibi babitangarije mu nama y’inteko y’abaturage yahuje abaturage bo mu Murenge wa Nyamure, kuri uyu wa gatatu, ni inama bahuriyemo na bamwe mu banyamakuru bo mu muryango uharanira amahoro PAX PRESS, bibanda ku nkuru z’ubutabera ari nabo bakurikiranye uru rubanza rwaberaga mu Burafansa kuva ku wa 10 Gicurasi kugeza ku wa 28 Kamena, Biguma akatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyoko muntu yakoreye muri uyu murenge n’ahandi.

Mukayiranga Jeanne, wo muri uyu Murenga avuga ko kuba batarakurikiranye urubanza rwose mu binyamaku kubera imirimo yabo ya buri munsi ariko ko bishimiye kuba abanyamakuru barukurikiranye bagarutse kubareba bakongera kurubaganirizaho.

Ati : “ Ibi ni byiza cyane kugaruka bakongera kutubwira uko urubanza rwarangiye, njye nagiye ndwumva kuri radiyo rimwe na rimwe ariko ubu amakuru yose y’urubanza n’uko rwagenze ndabimenye biranshimishije.” Mukayiranga akomeza asaba ko ibi byazakomeza bikanabera n’ahandi mu gihugu.”

“ Hari abantu tuba tuziko byarangiye batazaburana cyangwa bakaburana ntitubimenye ariko iyo abanyamakuru n’abandi bantu baje bakatubwira uko urubanza rwagenze biradufasha tukamenya ko urubanza rwabaye n’uko rwarangiye, ibi bizahoreho binagere n’ahandi abanyarwanda bose bamenye amaherezo y’abasenye igihugu bose.”

Mukayiranga yashimishijwe no kwitabira inteko y’abaturage agasanga bari kuganira ku rubanza rwa Biguma yari maze igihe yumva kuri Radiyo

 Mudacogora Medard, utari utuye aho Biguma yakoreye Jenoside yishimiye kumenya iby’urubanza rwe kuko yamwumvise akihimukira.

“ Njye sinarintuye hano ariko nkihagera nahise numva izina Biguma, kuba baje bakadusanga aho yakoreye ibyaha bakatuganiriza iby’urubanza rwe biranshimije. Hari n’undi numvise witwa muganga nawe wagize uruhare mu kwica abatutsi tutamenye amakuru ye.”

Kayiranga Calixte,nawe yashimye ko yakurikiranye urubanza rwa Biguma, mu bitangazamakuru nk’ururi kubera mu Rwanda ariko agaragaza impungenge z’abaregwa muri izi manza zibera hanze baburana bahakana Jenoside avuga ko ari bimwe mu bikwirakwiza ingengabitekerezo yayo.

Ati: “ Nibyo mwadufashije gukurikirana urubanza ariko ari Biguma kimwe n’abandi baburanye bahakana ibyaha, ese ntibitiza  umurindi abo bandi bahakana bakanapfobya Jenosde yakorewe abatutsi ku mbugankoranyambaga?.”

Kayiranga yasubijwe na Manzi Gerard, umunyamakuru unakorana na Paxpress, ko kuburanishwa ari abyiza ko ahubwo bishobora kugira abo bihindura.

Ati: “ Niba yarahunze avuga ko ahunze FPR ariko akaza kuburanishwa n’urukiko rutari mu Rwanda rutari n’urwabanyarwanda rukamuhamya icyaha cya Jenoside bigaragaza ko ibyatumye ahunga aribyo koko yabikoze kuko nk’abana be baribaza bati ese n’aba Bafaransa bemeje ko yakoze Jenoside nabo hari icyo bapfa.”

Manzi akomeza avuga ko ibi kandi binafasha mu gukomeza kwemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho iyo bigiye byemezwa n’inkiko nyinshi zo mu bihugu bitandukanye.

Murekatete Jeanne D’Arc, umukozi w’umuryango Haguruka, we yabwiye abaturage ko kubamenysha iby’urubanza rwa Biguma wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka agace biba binagamije guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Ati : “ Ibi ni ukugirango hatagira ugira ipfunwe kuko agira icyo apfana na Biguma cyangwa bari basanzwe bavugana. Uwo yumve ko ibyaha yahamijwe ari ibye ku giti cye kuko icyaha ari gatozi.”

Abari bitabiriye iyi nteko y’Abaturage basobanuriwe urubanza rwa Hetegkimana Philippe Biguma, wahamijwe n’urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu bufaransa, uruhare muri Jenosiide yakorewe Abatutsi. Bamwe mu batutsi yabiciye ku musozi wa Nyamure

Hategekimana Philippe, uzwi cyane nka Biguma, yari ajida shefu muri Jandarumoli akaba yari anungirije umuyobozi wa jandarumori i Nyanza ari naho yakoreye ibyaha yahamijwe. Aherutse guhamwa n’ibyaha bitandukanye birimo n’icya Jenoside mu rubanza yaburanaga mu rukiko rwa rubanda rwa Paris. Anashinjwa kandi urupfu rwa Nyagasaza Narcisse, wari Burugumesitiri wa komini Ntyazo.

Hategekimana, yavuye mu Rwanda mu 1994, ahungira mu nkambi muri Congo, nyuma yaho yaje kujya muri Cameroun aho yavuye ajya mu bufaransa akoresha umwirondoro utari uwe kugirango abone ubwene gihugu bw’ubufaransa muri 2005 nk’uko yabyemereye urukiko. Yavumbuwe muri 2017 ahungira mu gihugu cya Cameroun ataye akazi ko gucunga umutekano yakoraga. Muri 2018 nibwo yatawe muri yombi asubizwa gufungirwa mu Bufaransa  ari naho yaburaniye bamuhamya ibyaha.

Imanza zibera hanze y’u Rwanda mu binyamakuru byo mu Rwanda

umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAXPRESS, ufatanyije n’abatanyabikorwa bayo wohereza abanyamakuru mu bihugu byose biri kuberamo imanza z’abakekwaho uruhare muri Jneoside yakorewe Abatusti. usibye muri uru rubanza rwa Biguma, rwabereye mu gihugu cy’Ubufaransa. Uyu muryango wanohereje abanyamakuru batandukanye mu rubanza rwa Ngenzi na Barahira n’urwa Bucyibaruta Laurent, zose zabereye mu Bufaransa.

Abanyamakuru kandi banakurikiranye banageza ku banyarwanda imanza z’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi zabereye mu nkiko zo mu Bubiligi no muri Suede . Usibye kujya mu nkiko n’abandi banyamakuru bajya gusura aho abakekwa bakoreye ibyaha bakaganira n’abari bahatuye barimo n’abaharokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBurundi: Agathon Rwasa yirukanwe mu ishyaka rye
Next articleAbafungiwe mu igororero (gereza) ya Gisirikare bashobora kwemererwa gufungurwa by’agateganyo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here