Home Ubutabera Abafungiwe mu igororero (gereza) ya Gisirikare bashobora kwemererwa gufungurwa by’agateganyo

Abafungiwe mu igororero (gereza) ya Gisirikare bashobora kwemererwa gufungurwa by’agateganyo

0

Mu gihe hari kuvugururwa itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, imwe mu mpamvu yatumye rivugururwa ni ukuziba ibyuho byari biririmo harimo no kuba ntacyo rivuga ku ifungurwa ry’agateganyo ry’abafungiwe mu igororero ya gisirikare.

Imwe mu ngingo izahinduka y’iri tegeko ni ingingo ya 234 ivuga ku ifungurwa ry’agateganyo cyane mu gika cyayo cya kabiri (2) hongerwamo  uburyo ufungiye mu igororero (gereza) rya gisirikare asaba ifungurwa ry’agateganyo.

Umushinga w’ivugururwa ry’iri tegeko wamaze guhabwa umugisha n’inama y’Abaminisitiri yateranye mu ntangiriro za Kamena ukaba usigaje kwemezwa gusa n’abagize inteko ishingamategeko. Mu gihe bazaba bawemeje n’abasirikare cyangwa abasiviri bafungiwe mu igororero (gereza) rya gisirikare bazatangira gusabwa gufungurwa by’agateganyo. Ibi bizaba ari bishya kuko bitari bisanzweho.

Ibisabwa ushak gufungurwa by’agateganyo afungiwe mu igororero rya gisirikare n’uwo mu igororero risanzwe ni bimwe

Mu mushinga w’iri tegeko nta tandukaniro ugaragaza ku bafungiwe mu magororero asanzwe n’abafungiwe mu igorero rya gisirikare basaba gufungurwa by’agateganyo ndetse bikaba byarorohejwe ugereranyije n’uko byateganywaga n’itegeko risanzweho.

abasaba gufungurw aby’agateganyo bamanuriwe imyaka bagomba kubanza gufungwa kugirango bafungurwe by’agateganyo kuko nk’uwakatiwe igifungo kirenze imyaka itanu aho kubanza gufungwa  bibiri bya gatatu (2/3) byayo ngo abone gusaba gufungurwa by’agateganyo azajya afungwa gusa kimwe cya gatatu cy’iyo yakatiwe ahite asaba gufungurwa by’agateganyo.

Uwakatiwe gufungwa burundu we  ku gihe yasabwaga gufungwa ngo abone gusaba gufungurwa by’agateganyo yakuriweho imyaka itanu kuko yagombaga kubanz agufungwa 20 ariko mu gihe iri tegeko rizaba ryemejwe azajya abanza gufungw aimyaka 15 yonyine.

Mu gihe usabwa gufungurwa by’agategannyo afungiwe mu igororero risanzwe  yandikira minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze abinyujijwe kuri Komiseri Mukuru w’Urwego rw’uRwanda rushinzwe Igorora. Usaba ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe ufungiye mu igororero rya gisirikare we asaba ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano binyujijwe kuri Minisitiri ufite ingabo mu nshingano.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyanza-Nyamure: Bishimiye uko bagejejweho amakuru y’urubanza rwa Biguma
Next articleIntambara ya Elon Musk na Mark Zuckerberg kubera “Threads” ishobora gusozwa n’inkiko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here