Home Imikino Paul Pogba wakoresheje imiti itemewe yahanwe bikomeye na Juventus

Paul Pogba wakoresheje imiti itemewe yahanwe bikomeye na Juventus

0

Ikipe ya Juventus yo mu Gihugu cy’Ubutaliyani, yamaze kumenyesha ibihano yahaye umukinnyi wayo wo hagati Paul Pogba, nyuma y’uko byemejwe ko yakoresheje imiti itemewe muri siporo.

Iyi kipe yabwiye Paul Pogba ko yamukase umushahara ubu azajya ahabwa 5% y’umushahara yari asanzwe ahembwa. Ubusanzwe uyu mukinnyi mpuzamahanag w’umufaransa, yahembwaga miliyoni icumi (10) z’amayero ku mwaka, ubu uyu mushahara wakaswe azajya ahembwa ibihumbi 42 ku mwaka. Ni ukuvuga ibihumbi bibiri (2) buri kwezi kugeza amsezerano ye n’iyi kipe arangiye muri 2026.

Uyu mushahara Pogba yasigiwe, ni umuhahara fatizo w’umukinnyi mu Gihugu cy’Ubutaliyani.

Ibi bihano biniyongereho kubuzwa kujya ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe no kutabonanana n’umuyobozi wese muri iyi kipe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmashusho: Ububiligi bwasobanuye ibya JAMBO ASBL no kutohereza abakekwaho Jenoside mu Rwanda
Next articleUrubanza rwa Basabose na Twahirwa: Hihanangirijwe ipfobya rya Jenoside mu rukiko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here