Home Ubutabera Amashusho: Ububiligi bwasobanuye ibya JAMBO ASBL no kutohereza abakekwaho Jenoside mu Rwanda

Amashusho: Ububiligi bwasobanuye ibya JAMBO ASBL no kutohereza abakekwaho Jenoside mu Rwanda

0
Ambasaderi w'Ububiligi mu Rwanda, Versmessen Bert, yasobanuye ibya Jambo ASBL no kutohereza abakekwaho Jenoside mu Rwanda ngo abe ariho baburanira

Igihugu cy’Ububiligi  cyatangaje  impamvu gihitamo kuburanisha Abanyarwnada bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, babuhungiyemo aho kubohereza mu Rwanda aho bakoreye ibyaha ngo abe ariho baburanira.

Uhagarariye Ububiligi mu Rwanda, Versmessen Bert, yabwiye abanyamakuru ko kuba u Rwanda n’Ububiligi nta masezerano bafitanye yo koherezanya abanyabyaha no kuba abakurikiranwa benshi bafite ubwenegihugu bw’Ububiligi arizo mpamvu nyamukuru zituma abakekwaho uruhare muri Jenoside batoherezwa mu Rwanda.

Bert ati: “kugirango abakekwaho ibyaha boherezwe kuburanira hanze bigomba kuba bishingiye ku mategeko nk’amasezerano yo guhererakanya abanyabyaha n’ibindi.”

Akomeza avuga ko bidashoboka ko  Ububiligi bwohereza umwe mu baturage babwo  kuburanira mu mahanga keretse gusa iyo abanje kwamburwa ubwenegihugu nabyo bikozwe n’inkiko.

Ububiligi buvuga ko n’ubwo nta masezerano yo guhererekanya abanyabyaha ari hagati y’ibihugu byombi, hari imikoranire myiza ku bijyanye n’ubutabera kuko mu Rwanda hamaze kuza abashinjacyaha benshi mu iperereza ku bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Ibi byiyongeraho amategeko yatowe mu Bubiligi yo guhana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’itegeko rihana icyaha cy’irondaruhu.

Ambasaderi w’Ububiligi yabajijwe impamvu hatowe aya mategeko ariko hakaba hakibarizwa abantu bavugwaho gupfobya no guhakana  Jenoside yakorewe abatutsi,  nka Jambo ASBL n’abandi. Mu gusubiza iki kibazo ambasaderi yirinze kuvuga mu izina umuntu uwariwe wese ahuwbo agaragaza ko gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bitemezwa n’abantu bose byemezwa n’inkiko gusa mu gihe zaregewe.

Ububiligi ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi kimaze kuburanisha Abanyarwanda benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusti. Bumaze kuburanisha abakekwaho iki cyaha icyenda (9), mu manza eshanu (5), bose bahamijwe  ibyaha. Mu rukiko rwa Rubanda i Bruxelles, taliki ya 9 Ukwakira haratangira urundi rubanza rwa gatandatu (6) ruzaburanishwamo abanyarwanda babiri (2), Basabose Pierre, w’imyaka 76 na Twahirwa Séraphin bombi bakekwaho icyaha cya Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. bombi bafatiwe muri iki gihugu mu mezi atandukanye muri 2020.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbubiligi bugiye kuburanisha urubanza rwa gatandatu rw’abakekwaho uruhare muri Jenoside
Next articlePaul Pogba wakoresheje imiti itemewe yahanwe bikomeye na Juventus
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here