Home Ubutabera Ububiligi bugiye kuburanisha urubanza rwa gatandatu rw’abakekwaho uruhare muri Jenoside

Ububiligi bugiye kuburanisha urubanza rwa gatandatu rw’abakekwaho uruhare muri Jenoside

0

Urukiko rwa Rubanda rwo mu Bubiligi,(Bruxelles), rugiye kuburanisha Basabose Pierre, w’imyaka 76 na Twahirwa Séraphin w’imyaka 66, bombi bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Aba babombi bazatangira kuburanishirizwa mu rubanza rumwe ku wa 9 Ukwakira, bafatitiwe mu Gihugu cy’Ububiligi, hagendewe ku mpapuro zatanzwe n’u Rwanda zo kubata muri yombi. Basabose yatawe muri yombi taliki ya 5 Ukwakira 2020, mu gihe Twahirwa we yafashwe ku wa 29 Nzeri 2020. Ibyaha bombi bakekwaho babikoreye mu mujyi wa Kigali.

Uru rubanza ruzamara amezi abiri kuko ruzarangira taliki ya 8 Ukuboza, ruzumvwamo abatangabuhamya 40 batandukanye barimo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imbogamizi ku iburanisha

Uwunganira Basabose Pierre, muri Kamena uyu mwaka yatanze ikirego muri uru rukiko asaba ko urubanza mu mizi rw’umukiriya we rwahagarikwa, kuko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biterwa no kuba ashaje. Urukiko rwanze ubusabe bw’uwunganira Basabose ruvuga ko nta shingiro bufite ruhita rufata umwanzuro wo kwihutisha iburanisha mu mizi.

Indi mbogamizi yagaragajwe n’uruhande rwa Basabose ni ukwihana umucamanza uzaburanisha uru rubanza bavuga ko abogamye kuko yanze gushyira ku rutonde abatangabuhamya bashinjura uregwa. Iyi mbogamizi nayo yanzwe n’urukiko ruvuga ko abatangabuhamya batangwaga n’uruhande ruregwa nta gishya bari kubwira urukiko rukurikije amakuru rufite.

Hitezwe ko izi nzitizi zishobora kongera kuzamurwa n’uruhande rwa Basabose mu gihe urubanza mu mizi ruzaba rutangiye.

Ubuzima bw’abaregwa mbere ya Jeneoside yakorewe Abatutsi

Basabose Pierre mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi yari umusirikare ndetse akaba yari n’umushoferi wa Colonel Elie Sagatwa (muramu wa Habyarimana). Nyuma yo gusezererwa mu gisirikare yatangiye ubucuruzi bwo kuvunja amafaranga mu mujyi wa Kigali (Forex Bureau).

Usibye kuba yari umushoferi wa musaza wa Kanziga Agathe, (umugore wa perezida Habyarimana),  yari umwe mu bari bagize, icyitwaga Akazu. Mu 1993, yabaye umunyamigabane wa kabiri nyuma ya Kabuga Felecien muri Radio RTLM, yakanguriraga abantu urwango rushingiye ku moko mbere ya jenoside. Akekwaho kuba yarateye inkunga poropagande ya Jenoside. Aregwa kandi gutanga amafaranga n’intwaro mu mutwe w’Interahamwe mu duce twa Gatenga na Gikondo mu mujyi wa Kigali no gushishikariza abari muri uyu mutwe kwica Abatutsi.

Séraphin Twahirwa wahoze ari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo ashinjwa kwica Abatutsi mu duce twa Gatenga na Kicukiro afatanyije n’Interahamwe zo mu Gatenga yari abereye umuyobozi.

Ububiligi bumaze kuburanisha Abanyarwnada icyenda (9) bose bahamijwe ibyaha

Basabose Pierre  na Twahirwa Séraphin, bagiye kwiyongera ku bandi baburanishijwe n’Ububiligi mu manza eshanu ziheruka aribo; Soeur Maria Kizito, soeur Gertrude, Vincent Ntezimana na Alphonse Higaniro bakatirwa imyaka iri hagati ya 12 na 20. Mu 2005 bwaburanishije Ndashyikirwa Samuel wakatiwe imyaka 10 na Nzabonimana Etienne wakatiwe imyaka 12. Mu 2007 haburanishijwe Major Ntuyahaga Bernard akatirwa gufungwa imyaka 20, mu 2009 haburanishwa Ephrem Nkezabera wakatiwe igifungo cy’imyaka 30, naho muri 2019 u Bubiligi bwaburanishije Fabien Neretse akatirwa gufungwa imyaka 25. Urubanza rwa Fabien Neretse ruheruka kuburanishwa n’u Bubiligi muri 2019, ari na rwo rwa mbere igihugu cy’u Bubiligi cyemejemo inyito ya ‘’jenoside.’’

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIsosiyete yitwa Scissors yongeye kwandika mu gitabo cy’amasosiyete
Next articleAmashusho: Ububiligi bwasobanuye ibya JAMBO ASBL no kutohereza abakekwaho Jenoside mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here