Home Imikino Abafana ba Kiyovu bashinjwaga ibyaha birimo ivangura barekuwe by’agateganyo

Abafana ba Kiyovu bashinjwaga ibyaha birimo ivangura barekuwe by’agateganyo

0

Mu gitondo cyo kuri uyu wambere nibwo urwego rw’ubushinjacyaha bwarekuye abafana batandatu (6) b’ikipe ya Kiyovu sport bari bafuznwe bakurikiranyweho ibyaha bibiri byo gutukanira mu ruhame n’icyaha cy’ivangura.

Abafana batandatu b’ikipe ya Kiyovu sport batawe muri yombi taliki ya 27 Mutarama, ibyaha bari bakurikiranweho bifitanye isano n’ibyabareye kuri sitade ya Bugesera ubwo abafana b’iyi kipe batukaga umusifuzi Mukansanga Salima Radhia, ku mukino wahuje Kiyovu Sport na Gasogi United taliki 20 Mutarama.

Ni abafana bakomojweho n’umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo, anenga imyitwarire yabo mbere y’uko batawa muri yombi. usibye kuba aba bafana barafunzwe n’ikipe yabo yahanwe na Ferwafa ikaba izakira umukino umwe idafite abafana ku kibuga.

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru ntibavuze rumwe ku cyemezo cyo gufunga aba bafana bavuga ko batari bakwiye gufungwa kuko ibi nta rundi rwango rwari rurimo mu gihe abandi nabo bari babishyigikiye bavuga ko aba bafana bagaragaje imyitwarire idakwiye.

Mukansanga Salima watutswe yaje gutangaza ko ababariye abamutuse.

Abafana bari bafunzwe barekuwe ni Nishimwe Madina, Jeanne Salima, Harerimana Aziz, Nsengimana Hamza, Icyitegetse Fatuma na Bigirimana Abdul Basta.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleZambia: Ambasaderi wa Isirayeri yamburiwe mu muhanda (Kaci) amafaranga na telefoni
Next articleU Rwanda rugiye gufungura ambasade muri Indonesia
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here