Home Amakuru Zambia: Ambasaderi wa Isirayeri yamburiwe mu muhanda (Kaci) amafaranga na telefoni

Zambia: Ambasaderi wa Isirayeri yamburiwe mu muhanda (Kaci) amafaranga na telefoni

0

Mu cyumweru gishize ambasaderi wa Isirayeri muri Zambiya, Ofra Farhi, yaratezwe aterwa kaci n’abantu batazwi bamwambura ibyangombwa bye (diplomatic passport), telefoni namafaranga mu maso y’abarinzi be (body guard). Ibi byabereye mu muhanda wo mu murwa mukuru Lusaka.

Ibinyamakuru byo muri Zambia, bivuga ko ibi byabaye ku wagatanu w’icyumweru gishize. Ubwo ambasaderi, madam Farhi, imodoka yamuparikaga ahantu hari abantu benshi ashaka kwiyambutsa umuhanda, akimara gusohoka mu mudoka abantu benshi bahise bamwanjama bamwaka igikapu cyarimo amafaranga atzwi umubare.

Ambasaderi Farhi, yahise ajyanwa ku ivuriro ryegereye aho yamburiwe yitabwaho agaruka mu nama yari ajemo yamuhuzaga n’abayobozi b’inzego zibanze.

Ambasaderi mu ijambo rye yavuze ko ibyamubayeho nta gikoba bigomba guca kuko ari ibintu  bishobora kubera ahantu hose mu gihugu, kandi ko  “Zambia ifite umutekano n’amahoro ” kandi “ifitanye umubano mwiza  na Isiraheli”.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambiya, Stanley Kakubo, yahise ahamagara Madamu Farhi aramwihanganisha anamwizeze umutekano.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Isiraheli, Eli Cohen, yavuze ko ibyabaye ari urugero rw’akaga gakomeye abadipolomate  bahura nako mu gihe bari “gukorera igihugu”.

Usibye Zambiya, Madamu Farhi anahagarariye Isiraheli muri Zimbabwe na Botswana.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDRC: Indege ya Monusco yarashwe umwe arapfa
Next articleAbafana ba Kiyovu bashinjwaga ibyaha birimo ivangura barekuwe by’agateganyo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here