Home Imikino Abafana ba Kiyovu Sport bakurikiranyweho ibyaha birimo n’ivangura

Abafana ba Kiyovu Sport bakurikiranyweho ibyaha birimo n’ivangura

0

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwemeyeko rwataye muri yombi abafana batandatu (6) b’ikipe ya Kiyovu sport, bakekwaho ibyaha birimo gutukana mu ruhame n’icyaha cy’invangura. Ibi byaha bakekwaho byakorewe kuri sitade y’Akarere ka Bugesera ku mukino wahuje Gasogi united na Kiyovu sport taliki ya 20 Mutara.

Batandatu bakekwaho ibi byaha barimo; Nishimwe Madina, Jeanne Salima, Harerimana Aziz, Nsengimana Hamza, Icyitegetse Fatuma na Bigirimana Abdul Basta.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Murangira Thierry yagize ati: “Bakurikiranyweho gutukana  mu ruhame no kuvangura.” Yongeyeho ko RIB ikomeje gushaka n’abandi bashobra kuba baragize uruhare muri ibi byaha batarafatwa.

Mu gihe iperereza rigikomeje, Murangira yagize ati: “amadosiye y’abakekwaho icyaha arimo gutegurwa kugira ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha.”

Ibi abafana ba Kiyovu bakekwaho gukora  byafashwe n’Isi nk’ibintu bidasanzwe kuko byagarutsweho n’ibinyamakuru mpuzamahanga bitandukanye kuko umuntu ukekwaho gutukirwa mu ruhame no kuvangurwa aherutse gukora amateka adasaznwe ku isi akagaragara mu bagore basifuye igikombe cy’Isi bwambere kuva kibayeho.

Bamwe mu bafana ba Kiyovu batitaye ku mateka ya Mukansanga baramwibasiye baririmba indirimbo zimutuka nyuma yo kutishimira ibyari biri kuba mu mukino Kiyovu Sport yari yasuyemo Gasogi United.

Muri uwo mukino, bamwe mu bafana ba Kiyovu bagaragaye inshuro nyinshi batishimiye ibyemezo bya Mukansanga w’imyaka 34 y’amavuko, bamwe baririmba bati ‘urashaje, urashaje, urashaje’.

Aba bafana ntibamurirmbye gusa ari mu kibuga kuko n’ubwo yamanukaga ajya mu rwambariro nyumay’umukino bakomeje kumukurikira baririmba bati: “indaya! Indaya! Indaya! Indaya! “. Usibye ibi hari n’umufana wamukurukiye ashaka kumusagararira abibuzwa n’abashinzwe umutekano.

Murangira yasabye abafana b’ umupira w’amaguru kwirinda “imvugo zitukana” mu gihe bashyigikira amakipe yabo.

Yongeyeho ati: “Genda ushyigikire ikipe yawe ariko ntukoreshe imvugo zitukana cyangwa zibasira abandi bantu”.

Usibye ibi bihano byafashwe n’inzego z’ubutabera ku bafana ba Kiyovu, ikipe ya Kiyovu nayo ubwayo ishobora guhanwa kuko abayobozi bayo n’ubwo bamagannye ibi bikorwa by’abafana bamaze kwitaba akanama gshinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Ferwafa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNUC-FEY GROUP igisubizo ku rubyiruko rwitegura gutangira kaminuza
Next articleUbwumvikane hagati y’umunyacyaha n’uwagikorewe buri gufunguza benshi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here