Home Ubukungu NUC-FEY GROUP igisubizo ku rubyiruko rwitegura gutangira kaminuza

NUC-FEY GROUP igisubizo ku rubyiruko rwitegura gutangira kaminuza

0
Urubyiruko rw'u Rwanda no muri Afurika rwashyiriweho ikigo bigiramo imyuga mu gihe gito no gukarishya impano zabo

Nuc FEY GROUP yatangije ibiikorwa byayo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko igamije guhugura no kongerera ubumenyi  urubyiruko rw’u Rwanda na Afurika mu bice bitandukanye ariko byibanda ku gutegura amafunguro,kwakira abantu no kubungabunga ibidukikije mu buhinzi.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Mutarama, nibwo iki kigo cyafunguye icyicario cyacyo mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo. Ni umuhango witabiriwe n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye bakora ibikoresho by’ikoranabuhanga, abatunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi hifahsishijwe ikoranabuhanga, abigisha abafite impano zitandukanye nko gushushanya, abanyamahoteli n’abandi.

NIBA LOUIS NGWA, umunye Cameroun uyobora iki kigo avuga ko yageze mu Rwanda bwambere yitabiriye inama ya CHOGM, ahita abona ko ari ahantu heza ho gukorera ishoramali ryagirira Abanyafurika benshi akamaro.

NIBA LOUIS NGWA ati:“ kuko ariho hatanga urugero rwiza rw’Afurika twifuza, yoroshya ubucuruzi, ifite umutekano n’ibindi.”

Igtekerezo cyo kuzana NUC FEY mu Rwanda cyaturutse mu nama ya Common wealth yabereye mu Rwanda mu mpeshyi y’umwaka ushize

NIBA LOUIS NGWA avuga ko iki kigo kizakorana n’amashuri y’igisha ibijyanye n’ubumenyi ngiro  (TVET) atandukanye mu rwego rwo gushyira ku isoko ry’umurimo abantu bafite ubushobozi.

NIBA LOUIS NGWA ati “ Nko mu gihe abantu bategereje kujya gutangira kaminuza yaza agaca hano mu gihe cy’ibyumweru 10 yaba ahakuye ubumenyi butandukanye buzamufasha mu gihe ari kwiga kaminuza n’igihe azaba ayisoje.”

Iki kigo kizakira abantu bose kuva ku bafite imyaka itandatu ( 6) bifuza kumenya imyuga bakazakurikirana amasomo yabo mu ndimi z’igifaransa, icyongereza, igiswayire n’ikinyarwanda bitewe n’urwo buri wese yifuza.

Amasomo amara ibyumweru icumi(10) akibanda cyane ku bijyanye n’imikoro ngiro (Practice/pratique) kuruta kwicara mu ishuri biga.

Abagize Nuc-Fey Group, benshi bakoreye ibikorwa bisa n’ibi byo gutanga amahugurwa mu bihugu bitandukanye by’Afurika birimo n’ibyo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba nka Kenya na Tanzania bakavuga ko bizabafasha kuko bazi ubumenyi bukenwe mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbihano bitegereje abafana ba Kiyovu bakekwaho gutuka umusifuzi Salima Mukansanga
Next articleAbafana ba Kiyovu Sport bakurikiranyweho ibyaha birimo n’ivangura
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here