Home Ubutabera Ubwumvikane hagati y’umunyacyaha n’uwagikorewe buri gufunguza benshi

Ubwumvikane hagati y’umunyacyaha n’uwagikorewe buri gufunguza benshi

0

Bamwe mu bagororwa bayobotse uburyo bw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, barashishikariza bagenzi babo kuyoboka ubu buryo kuko buborohereza.

Uwitwa Uwera Claudine warekuwe agira ati “Nari kuzamara imyaka 3 ariko ubu bangiriye impuhwe maze amazi 10 ariko ngiye gusubira mu rugo, rero ndashishikariza bagenzi banjye kugira ubwumvikane.”

Abunganira abandi mu mategeko bashima ubu buryo bushya, kuko bituma abakiriya babo bemera icyaha badatinda mu manza, ariko bakemeza ko hakirimo imbogamizi.

Imbogamizi zishingiye ku kuba bitakorehwa ku byaha byose, ikindi kandi ntibiragera mu gihugu hose ku buryo aho waba uri hose waburana muri ubu buryo.

Ubucamanza buvuga ko ubu buryo bwitezweho gufasha mu kugabanya ubucucike mu magereza ndetse no kugabanya ibirarane by’ imanza.

 Gusa umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison avuga ko ubu buryo bukiri mu igeragezwa ariko ko izi mbogamizi zizagenda zikurwamo uko buzagenda bunozwa.

Kuri  uyu wa Gatanu mu baregwa 71 baburanira mu rukiko bahise barekurwa kubwo koroherezwa muri ubu buryo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbafana ba Kiyovu Sport bakurikiranyweho ibyaha birimo n’ivangura
Next articleKuki abavoka b’Abanyarwanda batemerewe gukorera muri Kenya kandi abaho beremewe mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here