Home Ubutabera Ibyamamare byatsinze ubushinjacyaha ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ibyamamare byatsinze ubushinjacyaha ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

0

N’ubwo ibimenyetso by’ibyaha bishingiye ku gitsina n’ubusanzwe biba bigoye kubibona ariko uyu mwaka ntiwabereye mwiza ubushinjacyaha mu kugaragaza ibimenyetso by’ibyamamare mu Rwanda byashinjwaga ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uyu mwaka hari ibyamamare mu ngeri zitandukanye zirimo abahanzi, abakinnyi ba filimi n’ibyamamare mu marushanwa y’ubwiza byageze imbere y’urukiko bishinjwa ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko ubushinjacyaha bunananirwa kwemeza inkiko uburyo abashinjwa bakoze ibyaha.

Muri Nzeri uyu mwaka, Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka 18 y’ubukure akanamuha ibisindisha.

Ndimbati yagizwe umwere nyuma y’amezi atandatu n’igice afungiwe muri gereza ya Nyarugenge kubera ibi byaha yakekwagaho.

Ndimbati ntiyigeze ahakana mu rukiko ko yaryamanye n’uyu mukobwa ariko akavuga ko yari mukuru. Ubushinjacyaha ntibwabashije kwemeza urukiko uburyo uwaryamanye na Ndimbati yari ataruzuza imyaka y’ubukure. umucamanza waburanishaga uru rubanza yafashe umwanzuro wo kwemera ibyo Ndimbati yabwiraga urukiko atesha agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha afungura Ndimbati.

Dany Nanone ni umuraperi wafunguwe mu Ukwakira uyu mwaka, uyu yafunguwe by’agateganyo nyuma y’igihe afunzwe akekwaho gukubita umugore babyaranye witwa Moreen. Uyu mugore yashinjaga Dany Nanone kumukubita ngo akuremo indi nda yari amutwitiye kuko ngo yari yanze kuyikuramo neza nk’uko yabimusabaga.

Muri uru rubanza umucamanza yafashe umwanzuro wo gufungura uyu muhanzi ashigiye ko ntampamvu zifatika yahabwaga n’ubushinjacyaha zatuma akomeza kumufunga.

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid wateguraga amarushanwa ya Miss Rwanda ni undi wafunguwe nyuma y’igihe afunzwe akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Umunyamakuru Mugabe Robert, ni undi muntu uzwi watasinze ubushinjacyaha ku byaha byo gusambanya umwana n’undi bavukana we akamutera inda ndetse akamuha imiti yo kuyikuramo yashinjwaga n’ubushinjacyaha. Uyu nawe yafunguwe mu mwaka wi 2019 agizwe umwere nyuma y’igihe afunzwe.

Usibye ibi byamamare byo mu gisata cy’imyidagaduro, Christopher kayumba wahoze ari uwmarimu muri kaminuza y’u Rwanda we aracyafunzwe akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uyu we ntabwo araburana aracyafunzwe by’agategantyo kuva yatabwa muri yombi muri Nzeri 2021.

Ibyaha bifitanye isano n’ihohterwa rishingiye ku gitsnia ni bimwe mu byaha bihanwa cyane mu Rwanda n’ubwo muri raporo y’ubushinjacyaha ya buri mwaka igaragaza ko butagera ku ntego buba bwihaye yo gutsinda izi manzamu nkiko.

Kuva muri Nyakanga umwaka ushize kugera muri Werurwe uyu mwaka ubushinjacyaha bwaregeye inkiko imanza 3409 zifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubushinjacyaha bwatsinze imanza 2657 butsindwa 752.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePrince Kid wateguraga Miss Rwanda ni umwere
Next articleUmuyobozi mukuru wungirije wa RGB agiye gutangira kuburana icyaha cy’uburiganya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here