Home Ubutabera Ubushinjacyaha bwasabye ko Turahirwa Moses ‘Moshions’ arekwa kwitwa umurwayi wo mu mutwe

Ubushinjacyaha bwasabye ko Turahirwa Moses ‘Moshions’ arekwa kwitwa umurwayi wo mu mutwe

0

Mu iburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Turahirwa Moses “Moshions”, umushinjacyaha yasabye umwunganizi we kureka kumwita umurwayi wo mu mutwe ( insanity) kuko ari kimwe mu byo yashingiragaho amusabira gufungurwa by’agateganyo.

Turahirwa Moses, yagejejwe ku rukiko rwibanze rwa Kicukiro, mu masaha ya saa moya, abanyamakuru bari benshi kimwe n’abandi bari bagannye urukiko bangirwa kwinjira kuko saa tatu zitari zakageze.

Urubanza rwatangiye saa tatu n’igice, nyuma yo gusomerwa umwirondoro Turahirwa, yabwiwe ibyaha aregwa ahawe umwanya wo kwisobanura biramunanira ararira, umucamanza amusaba kwihangana no kuvuga neza nta bwoba bikomeza kumugora amusabira amazi bamuzanira amata nyuma haboneka n’amazi barayamuha.

Turahirwa ushinjwa ibyaha byo gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge akemera icyo kubinywa gusa yatakambiye urukiko arusaba gufungurwa akaburana ari hanze kuko aribyo bizamufasha kwivuza.

Ubushinjacyaha buvuga ko kumufunga aribyo byamufasha kureka kurunywa no gukomeza gukwirakwiza ibiyobybwenge kandi ko yavurirwa mu igororero kuko rifite abaganga.

Mu kwisobanura Turahirwa yabwiye urukiko ko anywa urumogi abitewe n’agahinda gakabije afite kandi ko yari yaratangiye inzira yo kubireka abifashijwemo n’abaganga. Ku byerekeranye no kurutunda avuga ko ari amagarama atanu (5g) y’urumogi bwo mu bwoko bwa hybrid yakuye muri kenya rwo kunywa kuko mu Rwanda rutahaba. Yafatanywe amagarama abiri yari asigaranye n’ubwo ubushinjacyaha buvuga ko yafatanywe udupfunyika 13 tw’urumogi we atemera.

Ubushinjacyaha buvuga ko nta mpamvu afite yo guhakana utu dupfunyika kuko yemeje inyandiko mvugo y’ifatira n’iyisaka yakorewe mu rugo rwe n’ubushinjacyaha. Turahirwa avuga ko izi nyandiko yazisinye atameze neza.

Ikindi Turahirwa atumvikanaho n’ubushinjjacyaha ni amataliki yafatiweho kuko ubushijnjacyaha bwabwiye urukiko ko yafashwe taliki 15 Mata mu gihe we avuga ko yafashwe taliki 12 Mata.

Ubushinjacyaha buvuga ko itabwa muri yombi rya Turahirwa ryavuye ku makuru yatanzwe n’abatangabuhamya batandukanye nyuma y’iperereza ryakomeje kumukorwaho nyuma yo guhamwa n’ibindi byaha byo gukoresha ibiyobyabwenge umwaka ushize. Nyuma yo kumuta muri yombi bagiye kumupimisha mu kigo cy’ibimenyesto bikoreshwa mu butabera (RFI) bamusangamo mg143 z’ibiyobyabwenge kuri litiro y’amaraso kandi ibipimo byemewe bitagomba kurenga 0,20mg/l.

Turahirwa we yabwiye urukiko ko gukoresha ibiyobyabwenge ataribyo byatumye atabwa muri yombi ko ahubwo byatewe n’amakosa yakoze y’ubutumwa yatambukije kumbugankoranyambaga ze abitewe n’agahinda ke ko mu bwana ariko ko yasabye imbabazi umukuru w’Igihugu.

Umwunganizi wa Turahirwa, Romuald Nasah, nawe avuga ko kumufunga ntacyo byamufasha ku bibazo byo mu mutwe afite kuko kumutandukanya n’inshuti ze n’umuryango we ahubwo byamwongerera ibi bibazo bye byo mu mutwe.

Aha niho ubushinjacyaha bwahise busaba urukiko kureka gukoresha imvugo y’uko Turahirwa ari umurwayi wo mu mutwe kuko nta byangombwa bya muganga bibyemeza.

Ku kuba Turahirwa ahakana ko yafatanywe udupfunyika 13 tw’urumogi ubushinjacyaha buvuga ko nta nyungu ubugenzacyaha bufite mu kongera umubare w’urumogi yafatanywe kuko na nyiri ubwite abyemera. Umwunganizi wa Turahirwa avuga ko ubugenzacyaha bufite inyungu mu kongera ingano kuko Turahirwa yafashwe nta rwandiko rwo kumuta muri yombi yeretswe.

Ubushinjacyaha bwahise bushinja umwunganizi wa Turahirwa kudasoma inyandiko zose kuko urwo rwandiko ruhari. Umwunganzi wa Turahirwa yongeyeho ko n’ubwo ruhari ariko umukiriya we yafashwe atarweretswe.

Ku gutunda no kubika ibiyobyabwenge, uwunganira Turahirwa yahakanye iki cyaha avuga ko iyo biba gutunda rwari gufatirwa ku kibuga cy’indege kuko ariho yaciye kandi ko atari aje kurucuruza. Ubushinjacya buvuga ko nyiri ubwite yiyemerera ko yarukuye muri Kenya kandi ko gutunda bitagenwa n’ingano cyangwa icyo umuntu agiye gukoresha icyo ari gutunda.

urubanza ruzasomwa taliki ya 9 Gicurasi saa munani.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTurahirwa Moses “Moshions” aratangira kuburana kuri uyu wa kabiri
Next articleNtazinda Erasme wayoboraga Nyanza arashinjwa icyaha cy’ubushoreke
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here