Polisi y’u Rwanda (RNP) yatangaje ko abapolisi bagera kuri 500 bashobora kwirukanwa vuba aha nyuma yo kugaragarwaho n’ibyaha bya ruswa n’ubusinzi.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 8 Ukuboza, n’umuyobozi mukuru wapolisi wungirije, DIGP Jeanne de Chantal Ujeneza ,Ubwo yatangizaga ubukangurambaga bw’umutekano mu muhanda bumenyerewe nka Gerayo amahoro bwari bwarahagaze kubera icyorezo cya Covid-19.
DIGP Ujeneza yavuze ko hari umubare munini w’abapolisi ugiye gusezererwa mu kazi.
Agira ati: ” abapolisi bagiye kwirukanwa ni abafatiwe muri ruswa ndetse n’abagaragaje imyitwarire mibi nk’ ubusinzi.”
Polisi y’Iihugu itangaje ibi nyuma y’umunsi umwe igaragajwe n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transperency International Rwanda) nk’ikigo cya leta kikigaragaramo ruswa cyane kurusha ibindi.
Raporo ya TI Rwanda, yerekanye ko ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ariryo riri ku isonga mu bigo bya leta birangwamo ruswa imbere y’inzego zibanze ziri ku mwanya wa kabiri n’ikigo cy’Iihugu gishinzwe ingufu REG kiri ku mwanya wa gatatu.
Ujeneza avuga ko mu gufata ingamba kuri iki kibazo, Polisi igamije kwemeza imihanda itekanye kandi amabwiriza y’umuhanda yubahirizwa yose uko bikwiye, cyane cyane ko impanuka zo mu muhanda n’umutekano muke bishobora guterwa n’abapolisi bakira ruswa bakareka ibinyabiziga bidafite ibyangombwa bibyemerera gukora bijya mu muhanda.
Ujeneza yagize ati: “Politiki yacu ni uguhana nta kwihanganira abaka ruswa, bigatuma ubuzima bw’abanyarwanda bujya mu kaga.”
DIGP Ujeneza yavuze kandi ko muri rusange abapolisi benshi bakora akazi keza kandi ko ari abanyamwuga bityo ko bakwiriye kubishimirwa, ariko ko hadakwiye kwirengangizwa n’abarenga ku mategeko ngo bahanwe.
Ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, Ujeneza yavuze ko moto n’amagare aribyo bikunze gutera impanuka.