Home Amakuru Mozambique yasimbuye Kenya mu kanama k’umutekano ka UN

Mozambique yasimbuye Kenya mu kanama k’umutekano ka UN

0

Kuri uyu wa kabiri, Mozambique yasimbuye Kenya mu kanama gashinzwe umutekano ku isi, isezeranya gushyira imbere kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Mozambique izakorera muri aka kanama nk’umunyamuryango udahoraho  mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Ambasaderi wa Mozambike muri Loni, Pedro Comissário ati: “Tugiye guhangana cyane n’ibikorwa by’iterabwoba.”

Mozambique imaze imyaka itanu irwanya inyeshyamba z’abayisilamu mu ntara y’amajyaruguru ya Cabo Delgado. Iyi ntambara imaze kwimura abantu barenga miliyoni imwe ihitana abandi bagera ku 4000.

Kuri ubu iyi ntambara yacishije make nyuma y’aho ingabo z’u Rwanda n’izo mu bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo bigiye gufatanya n’igisirikare cya Mozambique kurwanya izi nyeshyamba.

Bwana Comissário yavuze ko igihugu cye kizakoresha uyu mwanya  mu ivugurura ry’akanama gashinzwe umutekano kugira ngo hakemuke “ibibazo bya Afurika”.

Ati: “Ni ngombwa kwitondera amavugurura y’akanama gashinzwe umutekano kugira ngo hagaragazwe impungenge z’Afurika,  Afurika yarenganijwe n’amateka kuko nta munyamuryango ifite mu kanama gahoraho gashinzwe umutekano ”, Bwana Comissário.

Akanama gashinzwe umutekano gafite abanyamuryango batanu bahoraho – Leta zunze ubumwe z’Amerika, Uburusiya, Ubufaransa, Ubwongereza n’Ubushinwa n’abanyamuryango 10 badahoraho.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAkavuyo mu badepite b’Amerika baniniwe gutora umuyobozi w’inteko
Next articleUmurundikazi wari utuye mu Rwanda yakatiwe gufungwa imyaka icumi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here