Home Amakuru Akavuyo mu badepite b’Amerika baniniwe gutora umuyobozi w’inteko

Akavuyo mu badepite b’Amerika baniniwe gutora umuyobozi w’inteko

0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo hari hategerejwe ko abagize inteko ishingamategeko ya Amerika batora ubahagarariye ariko inama irinda irangiye bananiwe gutora ubahagarariye mu bihe byaranzwe n’akavuyo kenshi.

Kevin McCarthy, ukuriye abadepite b’Abarepubulikani niwe wahabwaga amahirwe yo kuyobora iyi nteko ariko ntibyakunze nyuma y’amatora yabaye inshuro nyinshi ariko ntatorwe kuko kugeza amajwi yasabwaga byananiranye.

Ibi byabaye byaherukaga muri Amerika mu mwaka wi 1993 n’ubwo icyo gihe abadepite bananiwe gutora ubakuriye ku kunshuro ya mebre ariko ku ya kabiri bahita bashobora kumutora.

Iyi yari inama yambere y’abagize inteko ishingamategko imitwe yombi (Congres/abadepite na sena), abarepubulikani bafite ubwiganze muri izi nteko nibo bari bitezweho kuyobora ariko Kevin McCarthy, wahabwaga amahirwe na benshi yarwanyijwe n’agatsiko gato k’Abarepubikani bo mu ishyaka rye birangira amatora ananiranye.

Amatora yabaye inshuro eshatu zose ariko rubura gica kuko Kevin McCarthy, yananiwe kugira amajwi 218 asabwa uwifuza kuyobora inteko birangira yimuririiwe kuri uyu wa gatatu ariko nabwo biravugwa ko Kevin McCarthy atarabonera igisubizo abarepubulikani bamwigometseho bagatuma amatora atarangira.

Abarepubulikani muri iyi nteko bafite amajwi 222 ariko 19 bishyize ku ruhande bakora itsinda ry’abo banga gutora Kevin McCarthy.

Hakeem Jeffries, umudemokarate nawe washakaga uyu mwanya ariko bikaba bitakunda kuko umubare w’abademokarate ari bake mu nteko we yatowe n’abademokarate bose.

Abakurikiranira hafi politiki ya leta zunze ubumwe za Amerika bavuga ko no mu gihe Kevin McCarthy, yaba abonye amajwi akwiye kuri uyu wa gatatu iyi nteko izakomeza kuba mu kavuyo mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Gucikamo kabiri kw’abarepubulikani kwavuye ku badepite biyoroshya bafashe uruhande rwabo n’abatsimbarara ku mateka ya kera nabo bafata uruhande rwabo.

Kuri uyu wa gatatu nibwo amatora ku nshuro ya kane aribuze  gukomeza ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko nta cyizere gihari cy’uko Kevin McCarthy aza gutorwa ku buryo bworoshye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbaganga barinubira ko bagiye kujya bakora amasaha aruta ayabandi
Next articleMozambique yasimbuye Kenya mu kanama k’umutekano ka UN
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here