Home Ubutabera Kwemera icyaha mu bujurire utaracyemeye mbere ntacyo bifasha uregwa

Kwemera icyaha mu bujurire utaracyemeye mbere ntacyo bifasha uregwa

0

Kwemera icyaha ukagisabira imbabazi uwo wagikoreye n’abanyarwanda muri rusange ukemera no gusana ibyangijwe ni bimwe bishobora gufasha ukekwaho icyaha kugabanyirizwa ibihano ariko ibi bifite aho bigarukira.

Mu manza z’inshinjabyaha kwemera icyaha bimaze gufasha benshi mu kugabanyirizwa ibihano kuko benshi bajya kuburana babizi ko kwemera icyaha bifite ibyo bibafasha.

Gusa ibi byokwemera icyaha bisaba kubikora ku ikubitiro ukabyemera mu rubanza rwambere kuko iyo utemeye icyaha urukiko waburaniyemo rwambere rukagukatira ibihano ukajya ku jurira wemera icyaha ntacyo bigufasha mu kugabanyirizwa ibihano nk’uko bigaragara mu murongo watanzwe n’urukiko rw’ubujurire.

Ingingo ya 59, agace ka mbere 1˚ n’aka 3˚, y’Itegeko n˚ 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; Mu gace kayo ka mbere (1˚), iyo ngingo iteganya ko: “Umucamanza ashobora kugabanya ibihano nk’iyo ushinjwa, mbere yo gukurikiranwa, yemeye icyaha akagisabira imbabazi uwo yakoreye icyaha n’umuryango nyarwanda mu buryo budashidikanywaho, akicuza kandi akishyura ibyo yangije nk’uko bari babimutegerejeho’’.

Agace kayo ka gatatu (3˚) iteganya ko: “Umucamanza ashobora kugabanya ibihano nk’iyo ushinjwa, mu ntangiriro z’iburanisha ku rwego rwa mbere, ushinjwa yireze akemera icyaha mu buryo budashidikanywaho. ü Ingingo ya 183, agace ka gatanu n’aka gatandatu y’Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko “Ubujurire bukorwa mu buryo bw’umwanzuro utanga ikirego, ugizwe n’urutonde rw’inenge z’urubanza zisabirwa gukosorwa n’ibindi bibazo bigomba gusuzumwa, ibisobanuro kuri buri nenge cyangwa kuri buri kibazo bigaragaza amakosa yakozwe n’uburyo agomba gukosorwa, hashingiwe ku mategeko n’ibimenyetso n’igisabwa Urukiko”.

MUNYEMANA Eric uzwi nka Nyinya, ni umwe mu banyarwanda batafashijwe n’iyi ngingo yo kugabanyirizwa ibihano kandi yemeye icyaha agasaba n’imbabazi ku cyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 kuko yemeye icyaha atinze.

Nyinya mu rukiko rwisumbuye yaburanye ahakana icyaha akatirwa gufungwa imyaka 20. Nyuma yo gukatirwa yaragiye yitekerezaho yongera kujya kujurira yemera icyaha anasaba imbabazi urukiko rukuru. Urukiko rukuru rwumvise ugutakamba kwa Nyinya rumugabanyiriza ibihano rubikura ku gifungo cy’imyaka 20 rukigira imyaka 15.

Nyina ntiyanyuzwe yasanze agomba gukomeza kujurira mu rukiko rw’ubujurire ashaka kugabanyirizwa ibihano nanone. Ibi byatumye urukiko rwubujurire rumugumishirizaho ibihano yari yarahawe n’uruki rubanza kuko atangira kuburana yaburanye ahakana ibyaha.

Uru rubanza rwatumye urukiko rw’ubujurire rutanga umurungo kuri iki kintu cyo kwemera icyaha mu bujurire.

Urukiko rw’ubujurire rugira ruti: “Kwemera icyaha bwa mbere mu bujurire, ntibigirira akamaro uregwa kuko ujurira aba azanye ingingo nshya ataburanishije mu nkiko zibanza kandi umucamanza w’ubujurire afite gusa inshingano yo gukosora amakosa yaba yarakozwe n’izo nkiko.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGuinea: Umwana wa Perezida afunzwe azira kugurisha indege y’Igihugu
Next articleAbaminsitiri babiri bagiye kwitaba inteko kubera inyama zitameze neza mu mabagiro
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here