Kuri uyu wagatanu urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwakiriye abavoka bashya 231 barimo abanyamahanga 150. Nkundabarashi Moise, uyobora urugaga avuga ko batazagwishwa mu mutego wo kwica amategeko ngo bangire abavoka b’Abanyamahanga gukorera mu Rwanda mu gihe bujuje ibisabwa.
Aba banyamahanga bashya binjiye mu rugaga baturuka mu bihugu bya Cameroun, Kenya, Uganda n’u Burundi basanzemo abandi n’ubwo Abanyarwanda bo batemerewe gukorera uyu mwuga wabo mu bihugu byinshi byiganjemo n’ibyo mu baturanyi nka Uganda, Kenya na Tanzania.
Mu bisabwa kugirango umuntu yinjire mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda agomba kuba ari umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ukomoka mu gihugu abavoka b’Abanyarwanda bemerewe gukoreramo uyu mwuga ( Principe de reciprocite).
Nkundabarashi Moise abajijwe impamvu mu Rwanda bemerera Abanya Kenya n’Abanya Uganda kuza gukorera mu Rwanda kandi Abanyarwanda batemerewe gukorera muri ibi bihugu yagize ati: ” Abanyarwanda bemerewe gukorera muri ibyo bihugu kuko amasezerano y’umuryango wa Afurka y’uburasirazuba yemerera abantu gukorera aho bashaka imirimo yabo irimo n’umwuga wo kunganira abandi mu mategeko (abavoka).”
Nkundabarashi akomeza agira ati: “Muri Kenya na Uganda ntabwo bubahiriza ayo masezerano ariko ibyongibyo ntabwo ari impamvu y’uko twakora amakosa nk’ayo bo bakora, gusa turi kuganira n’ihuriro ry’abo muri Kenya no mu kwezi gutaha (Gashyantare) bazaza mu Rwanda dushakire ibisubizo icyo kibazo.”
Perezida w’urugaga rw’abavoka ,Me Nkundabarashi Moïse, ubwo yakiraga indahiro zaba bavoko bashya yabibukije ko umwuga bajemo ugira amabwiriza, abasaba kurangwa n’ubunyangamugayo.
Yagize ati“Mwibuke ko uyu mwuga ugira amategeko n’amabwiriza awugenga, mugomba kubyubaha. Mwirinde aho mwahurira na ruswa kandi murangwa n’ubumuntu muri buri kibazo muzakemura.”
Me Nkundabarashi yavuze ko abanyamategeko bakenewe , abasaba kuba ibisubizo bya benshi abasaba kuzaba indashyikirwa.
Yagize ati” Muri iyi minsi ubucuruzi bwose bwemewe bukenera abanyamategeko bihariye, bashobora kuba ibisubizo mu bibazo bitandukanye. Ni Mutangira akazi, muzabitekerezeho , muzabe indashyikirwa mu byo muzakora. Amahirwe Masa.”
Aba binjiye mu kunganira abantu mu mategeko baje mu gihe muri Kanama umwaka ushize hari hahagaritswe abavoka 96 bazira imyitwarire mibi.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, RBA, Me Nkundabarashi Moïse, yanakomoje ku gituma abavoka birukanwa mu rugaga navuga ku bamaze kwirukanwa.
Ati “Abavoka iyo bagize amakosa y’umwuga bakora banyuzwa muri Komisiyo ishinzwe Imyitwarire, hanyuma nayo igafata icyemezo ishingiye k’uwo yumvise ubwiregure bwe.”
Yakomeje ati “Binyuze muri Komisiyo Ishinzwe imyitwarire y’Abavoka hari abagezwayo hagasangwa nta makosa bakoze bigendanye n’ibisobanuro batanga imbere y’iyo komisiyo gusa uwagaragaweho ikosa arahanwa kandi akamenyeshwa n’ibyemezo.”
Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwashinzwe mu mwaka w’i 1997, rubarizwamo abavoka barenga 1700 rukaba rukora ibikorwa bitandukanye birimo n’ubugiraneza aho bafasha ishyirahamwe Avega Agahozo no gutanga ubufasha bwo kunganira abatishoboye mu nkiko ku buntu.