Home Politike Namuhoranye Felix, wahawe kuyobora Polisi y’Igihugu ni muntu ki

Namuhoranye Felix, wahawe kuyobora Polisi y’Igihugu ni muntu ki

0
DCG Namuhoranye Felix yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda

Namuhoranye Felix, yagizwe umuyobozi mukuru wa polisi y’Igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Gashyantare, asimbuye Dan Munyuza yari asanzwe yungirije kuva mu mwaka wi 2018.

Mbere y’uko Namuhoranye, ajya mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’Igihugu yakoze imirimo ikomeye yiganje cyane mu bijyanye n’inzego z’umutekano.

1.yabaye mu ngabo za RPA zabohoye u Rwanda

Namuhoranye Felix, ni umwe mu binjiye mu gisirikare cya RPA cyatangije urugamba rwo kubohara u Rwanda mu mwaka wi 1990, yakomeje uru rugamba kugeza izi ngabo zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi zinabohora Igihugu. Yabaye muri izi ngabo akoramo imirimo itandukanye kugeza igihe ahinduriye inshingano yinjira mu gipolisi cy’Igihugu.

2. Inararibonye mu bubanyi n’amahanga

Umyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu afite impamyabushobozi mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga (international relations), yakuye muri kaminuza izwi cyane muri Afurika yepfo nka Witwatersrand mu mujyi wa Johannesburg, nti yarekeye aho ibijyanye n’amasomo kuko yahise akomeza mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza yiga amasomo mpuzamahanga (internatipnal studies), muri kaminuza ya Nairobi.

3. Umuyobozi w’ishuri rikuru rya polisi y’Igihugu

Ishuri rikuru rya polisi y’Igihugu riherereye mu Karere ka musanze mu ntara y’amajyarugu, Namuhoranye Felix yariyoboye imyaka umunani (8) kuva muri 2011 kugeza muri 2018 aje kuba umuyobzi mukuru wa polisi y’Igihugu wungirije.

Mu gihe yayoboraga iri shuri harangije abapolisi benshi b’Abanyarwanda hanihugurira abapolisi benshi bo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

4. Umyobozi w’ubutumwa bwa UN muri Sudani yepfo ( UNMISS)  

Namuhoranye yayoboye ikigo cy’imyitozo cy’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani yepfo ( UNMISS) .  yanakoze imirimo itandukanye mu gipolisi cy’u Rwanda irimo kuyobora ishami ry’umutekano wo mu muhanda, umuyobozi muri polisi ushinzwe ubugenzuzi mu myitwarire, umuyobozi muri polisi y’Igihugu ushinzwe ibikorwa, yanayoboye ishami rishinzwe amahugurwa n’igenamigambi.

5. Amahugurwa n’amasomo mu gucunga umutekano yayafatiye mu Bihugu bitandukanye

Amasomo mu bijyanye no gucunga umutekano, Namuhoranye yayakoreye mu mashuri atandukanye arimo ishuri ry’umutekano muri Kenya, National Defense College – Karen , mu gihugu cy’Ubwongereza no mu ishyuri ry’ubwami rya polisi muri Canada.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleInshuro eshatu Perezida Kagame yanenze polisi ya Dan Munyuza
Next articleUrubanza rwa Munyenyezi woherejwe mu Rwanda na USA rwakomeje havugwa ku batangabuhamya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here