Home Ubutabera Urubanza rwa Munyenyezi woherejwe mu Rwanda na USA rwakomeje havugwa ku batangabuhamya

Urubanza rwa Munyenyezi woherejwe mu Rwanda na USA rwakomeje havugwa ku batangabuhamya

0

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwasubukuye urubanza rwa Beatrice Munyenyezi uregwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi no gufata abagore ku ngufu – ibyaha we aburana ahakana.

Beatrice Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda muri 2021 nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka icumi ku cyaha cyo kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka za Leta Zunze Umwe za Amerika.

Abunganira Munyenyezi babwiye urukiko kubanza gukuraho inzitizi zigendanye na bamwe mu batangabuhamya b’ubushinjacyaha basabiwe gutanga ubuhamya barindiwe umutekano ndetse n’abatangabuhamya bashinjura ngo baba bakorerwa ihohoterwa mu magereza aho bafungiye.

Ubwo umucamanza yatangizaga iburanisha yavuze ko abatangabuhamya 5 bashinja Munyenyezi bamwe basabiwe kurindirwa umutekano abandi bagatanga ubuhamya bwabo bagaragara imbere y’urukiko.

Abunganira Beatrice Munyenyezi bahise bagaragaza kutemeranya n’umucamanza bavuga ko hari inzitizi urukiko rwagombye kubanza kuvana mu nzira mbere y’uko urubanza rukomeza.

Me Gashema Felicien yavuze ko mu iburanisha ry’ibanze byari byemejwe ko abatangabuhamya bazatanga ubuhamya bwabo ku mugaragaro ko ntawasabye kurindirwa umutekano.

Naho Me Bikotwa Bruce we asanga uburyo bugena uko ubuhamya butangwa mu rukiko butarakurikijwe kuko umwirondoro w’abatangabuhamya warangije gusomerwa imbere y’urukiko bityo hakaba nta mpamvu yo gutanga ubuhamya bwabo batagaragara mu rukiko.

Ikindi kibazo abunganira Munyenyezi bagaragaje ngo ni uko muri abo batangabuhamya b’ubushinjacyaha umwe yakuwe ku rutonde hakinjizwamo undi hatabaye kubimenyesha uruhande ruregwa.

Abunganira Munyenyezi kandi bagaragaje impungenge batewe n’abatangabuhamya bamushinjura.

Babwiye urukiko ko abatangabuhamya 5 bagomba kumushinjura bari gukorerwa igisa n’ihohoterwa ngo ku bw’uko bashinjura Munyenyezi.

Me Bikotwa yavuze ko batatu muri abo batangabuhamya bimuwe bavanwa muri gereza ya Huye bajyanwa muri gereza ya Mpanga ku mpamvu gereza yavuze ko ari ‘imyitwarire mibi yabo’ muri gereza bari bafungiyemo.

Avuga ko bafite impungenge z’uko abo batangabuhamya batazemera gutanga ubuhamya bwabo kubera ‘guterwa ubwoba’.

Umushinjacyaha we asanga iki kibazo kitagombye kuzanwa mu rukiko ngo ko kirebana n’ibyemezo bifatwa na gereza mu micungire igendanye n’imyitwarire y’abafungwa bayo.

Naho ku kibazo cy’abatangabuhamya bagomba kurindirwa umutekano, Umushinjacyaha yavuze ko uwo umwe wasimbujwe uruhande rw’uregwa rutabizi biteguye kumureka, ariko avuga ko abandi basabiwe kurindirwa umutekano, urukiko rubizi kandi rwabifasheho icyemezo mu iburanisha riherutse.

Umucamanza yavuze ko impaka kuri ibyo byose zizakiranurwa kuwa kane itariki 23.

Beatrice Munyenyezi yirukanywe n’Amerika muri 2021 nyuma yo gufungirwa muri icyo gihugu imyaka 10 kuko yabeshye inzego z’Amerika z’abinjira n’abasohoka.

Muri uru rubanza yashinjwe kugira uruhare rutaziguye muri jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane iyicwa ry’abatutsi mu mujyi wa Huye, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gufata abagore ku ngufu.

Ii byaha byose ashinjwa kubifatanya n’umugabo we Arsene Sharom Ntahobari ndetse na nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko (aba bombi bafungiye Arusha ku byaha bya jenoside) bashyize bariyeri imbere ya Hotel bari bafite mu mujyi wa Butare, biciramo abatutsi kandi bagategeka ko abagore n’abakobwa basambanywa n’interahamwe.

Hari n’abatangabuhamya bavuga ko yari umunyeshuri muri kaminuza mu gihe jenoside yakorerwaga abatutsi akajya ajonjora abanyeshuri b’abatutsi bagombaga kwicwa.

Ibyo byose we arabihakana akavuga ko mu gihe cya jenoside yari atwite afite intege nke zitari gutuma ajya mu bikorwa ibyo aribyo byose by’ubwicanyi kandi ko atigeze yiga muri kaminuza ngo kuko atanarangije amashuri yisumbuye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNamuhoranye Felix, wahawe kuyobora Polisi y’Igihugu ni muntu ki
Next articleGereza ya Arusha yafungirwagamo Abanyarwanda bakoze Jenoside igiye gufungwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here