Home Politike Perezida Kagame agiye gusura Igihugu cya Benin

Perezida Kagame agiye gusura Igihugu cya Benin

0

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Bénin, byatangaje ko Perezida Kagame azagirira uru ruzinduko muri Bénin kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 14 kugeza ku ya 16 Mata 2023.

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bazakirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Cotonou n’abagize guverinoma ya Bénin.

Umukuru w’igihugu azakirwa na mugenzi we wa Bénin, Patrice Talon ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, muri Palais de la Marina, ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Bénin.

Abayobozi bombi bazagirana ibiganiro bizabera mu mwiherero, bizakurikirwa n’inama izaba irimo intumwa z’Ibihugu byombi, ikazasinyirwamo amasezerano atandukanye agamije kwimakaza ubufatanye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Bénin, byatangaje ko Abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru, kizagaruka ku gushimangira ubufatanye bw’u Rwanda na Bénin cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, guteza imbere ishoramari no gusangira ubunararibonye n’ubukerarugendo.

Hari kandi ibijyanye no koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, ubwikorezi bwo mu kirere hagati ya Kigali na Cotonou, guteza imbere inganda z’imyenda ndetse n’ubufatanye mu kurwanya iterabwoba.

U Rwanda na Bénin bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi igamije guteza imbere imibanire myiza.

Inama ya mbere yahuje iyi komisiyo ihuriweho yateranye ku ya 29 Nzeri 2017, ibera mu burengerazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, ahasinyiwe amasezerano atandukanye y’ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga (ICT), kurengera ibidukikije n’iterambere rirambye.

Ishyirwaho umukono kuri aya masezerano atandukanye byatumye abahanga baturuka mu bihugu byombi bakorera hamwe mu guteza imbere imibereho myiza y’abagurage b’ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo ku wa gatandatu tariki ya 15 Mata 2023, bazasura ikigo gishinzwe iterambere, Sèmè City gihuriza hamwe urubyiruko rufite imishinga y’ishoramari, imishinga yo guhanga udushya n’ikoranabuhanga, aho azaganira n’abo ba rwiyemezamirimo bato.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazasura banatemberezwe ubusitani buri mu gace kitwa Place de l’Amazone, Mu rwego rwo guha icyubahiro intwari zitangiye igihugu cya Benin.

Perezida Kagame azagirira uruzinduko muri Bénin, mu gihe muri Kanama 2016, Perezida Patrice Talon nawe yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro byo gukomeza kwimakaza umubano w’Ibihugu byombi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIshyaka rya PL niryo rifite abanyepolitiki benshi bazize Jenoside
Next articleKwibuka29: Ubu difitanye igihango- Aldo Havugimana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here