Home Politike Kwibuka29: Ubu difitanye igihango- Aldo Havugimana

Kwibuka29: Ubu difitanye igihango- Aldo Havugimana

0

Ubwo bagabiraga inka abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamukuru mu Rwanda akaba n’umuyobozi wa Radio Rwanda wari unahagarariye ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, yabwiye abarokotse bo mu murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, ko handitswe amateka y’igihango hagati yabo n’umuryango w’abanyamakuru muri rusange.

Amateka y’urwibutso rwa Mubuga

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa  Mubuga, ni urwibutso rwubatse mu buryo bw’ubugeni,  urwinjiyemo wese ashobora kwisobanurira mu buryo bworoshye ibyabaye ku batutsi barwiciwemo ku wa  18/4/94 bazira uko bavutse.

Uru rwibutso rufasha mu gusobanura amateka, kwakira imibiri iboneka muri ibi bihe ku buryo no gufasha urusura wese gusoma akumva akanabona uko bishwe hifashishijwe ibimenyetso byakoreshejwe.

Bwana Ngarambe Vedaste, ni umunyabugeni akaba na Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, niwe wafashije mu iyubukwa ry’uru rwibutso. Avuga ko abatutsi bo muri aka karere bababaye cyane kuko bamaze ibyumweru bibiri muri iyi kiliziya bicwa bamwe bagashyingurwa mu rutoki hakoreshejwe ibimashini binini nka keterepilari n’ibindi.

Ngarambe avuga ko kuva mu mwaka w’i 2019 uru rwibutso rumaze kubakwa ku buryo bwa Gihaga ariho imibiri y’ababo yatangiye kuza kuharuhukirizwa mu cyubahiro .

Muri zone ya Bisesero abantu bahisemo kugwa iwabo.

Abantu bagera ku bihumbi 8 nibo baruhukiye muri uru rwibutso rwa Mubuga,  bari batuye muri iyi zone ku mukandara wa Kivu hamaze kumenyekana nka Kivu belt, muri aka gace hari inzibutso zigera ku icumi (10) mu birometero 40 gusa, izi nzibutso zishyinguwemo byibuze 10% by’abatutsi bose bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Aldo Havugimana, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), akaba n’umuyobozi wa Radio Rwanda muri RBA, avuga ko impamvu bifuje kuza kwifatanya n’abaturage barokotse bo mu Murenge wa Mubuga, ari uko itangazamakuru rikunze kugarukwaho mu benyegeje umuriro muri Jenoside, aho yatanze ingero ko muri uru rwibutso hagaragaramo i ifoto y’uwahoze ari minisitiri w’itangazamakuru Ezechiel,  wari n’umunyamakuru, wagize uruhare mu kwamamaza urwamgo mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Ikindi ni ugusubiza icyubahiro abantu bari baracyambuwe, ndetse no gusubiza icyubahiro abarokotse.

Havugimana Ati “Umuryango w’abanyamakuru ntitwasigara inyuma mu nzira yo kugarura icyizere mu banyarwanda, Mwongere kugira igitaramo mu ngo zanyu, kandi muri mu gihugu gitekekanye ariryo pfundo ry’amajyambere arambye”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Madame Mukarutesi Aline, yashimiye cyane umuryango mugari w’ abanyamakuru mu Rwanda, na n’ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru RBA by’umwihariko.

Ashimira koroza abarokotse Jenoside, ndetse nabo abasaba kuzafata neza inka bahawe n’abanyamakuru ashimangira ko ari igihango koko.

Abanyamakuru batandukanye boroje Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Mubuga bashimiye abanyamakuru baboroje banashima ubuybozi bwiza butuma itangazamakuru ribaho n’abarokotse bakabaho mu mutuzo
Abanyamakuru basobanuriwe amateka y’urwibutso rwa Mubuga
Abanyamakuru bashyize indabo banunamira imibiri iruhukiye mu rwibutso rwa mubuga

U. M. Louise

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame agiye gusura Igihugu cya Benin
Next articleMu muryango w’abibumbye UN, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here