Home Politike Mu muryango w’abibumbye UN, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu muryango w’abibumbye UN, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

0

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu mujyi wa New York ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye habaye umuhango wo kwibuka no kuzirikana ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango watangiye herekanywa filime kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango, Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa LONI, yavuze ko bahujwe no kunamira abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside.

Muri iri jambo Guterres yavuze ko isi ishima ubudaheranwa bw’abanyarwanda n’inzira bafashe yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya jenoside. Yongeraho ko bazirikana icyimwaro isi yatewe no kutagira icyo ikora muri icyo gihe.

Perezida w’inteko rusange ya LONI Csaba Korosi ukomoka muri Hongiriya we yibukije ko jenoside yakorewe Abatutsi itabaye mu buryo butunguranye, ko ahubwo yateguwe igihe kinini, hagamijwe kurimbura ubwoko bumwe.

Aha yanenze umuryango w’abibumbye kuba waracecetse ntiwagira icyo ukora n’ubwo hari ibimenyetso byinshi byagaragazaga umugambi wo kurimbura abatutsi, ndetse ko hari n’amakuru menshi yagiye atangwa n’abakozi ba LONI mu Rwanda. Abo barimo n’abayoboraga ingabo z’uwo muryango.

Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye Claver Gatete yagarutse ku kamaro ko kwibuka avuga ko, bikorwa kugirango amateka mabi yaranze igihugu adasibangana no gutanga isomo ku batuye isi.

Uyu yavuze ko yizeye ko ubuhamya bw’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi butangwa bukwiye kwibutsa isi akamaro k’ubuzima no guhagurukira kurwanya ikibi, hagamijwe guharanira ko imvugo ya ‘Never Again’ yaba impamo.

Muri uwo muhango humviswe kandi ubuhamya bwa Madamu Henrietta Mutegwaraba warokotse Jenoside n’ijambo ry’uhagarariye umuryango w’Afurika yunze ubumwe muri LONI.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKwibuka29: Ubu difitanye igihango- Aldo Havugimana
Next articleKayumba Christopher agiye kongera kuburana ibyo gusambanya uwamukoreraga mu rugo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here