Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda yitabye ururukiko Rukuru asaba ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo kimugira umwere kumushinjura kuko nabyo biri mu nshingano zabwo.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo urukiko rwisumbuye rwa nyarugenge rwemeje ko Prince Kid ari umwere byaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina. Iki cyemezo nti cyanyuze ubushinjacyaha bituma bukijuririra mu rukiko rukuru, iburanisha ku bujurirre ryatangiye kumvwa kuri uyu wa gatanu.
Ubushinjacyaha buvuga ko butanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko rwisumbye rwa Nyarugenge wagize Prince Kid umwere kuko butahaye agaciro ibyavuzwe n’abatangabuhamya bashinja Prince Kid. Mu bimenyetso bishya ubushinjacyaha bwagaragaje kuri uyu wa gatanu birimo ko Prince Kid yahagaritse umushahara w’umwe mu bakobwa bamushinja kandi ntanamugurire itike y’indege mu rugendo yagombaga kujyamo muri Togo.
Prince Kid yisobanuye avuga ko atari we wagombaga kugurira uwo mukobwa itike y’indege kuko yagombaga kuyigurirwa n’abari bamutumiye muri Togo. Aha niho ahera asaba ubushinjacyaha kureba ibaruwa yashyikirije urukiko ifitanye isano nabyo bugaheraho bumushinjura kuko nabyo biri mu nshingano zabo.
Ishimwe Dieudonné aburana ahakana ibyaha ashinjwa akavuga ko ari akagambane kakozwe n’abashakaga kumwambura isnhingano zo gutegura irushanwa rya Miss Rwanda.
Ubushinjacyaha bwasabwe kuzageza ku rukiko ikiganiro cyose Ishimwe Dieudonne yagiranye na Miss Muhto kuri telefoni. Ni ikiganiro cyacicikanye ku mbugankoranyambaga humvikanamo Prince Kid asaba Muheto kumuha happness ( kumushimisha). Prince kid yabwiye urukiko ko nirwumva ikiganiro cyose buzasanga ntaho gihuriye n’ibyo ubushinjacyaha bumurega.
Ubushinjacyaha bwemeye ko hari ibintu byavanywe muri iki kiganiro kuko bitari bijyanye n’icyaha aregwa buvuga ko bwazanye mu rukiko ibifitanye isano gusa  n’ibyaha aregwa.
Uru rubanza rwitabiriwe cyane kuri uyu wa gatanu kuko usibye abanyamakuru bari baje kurukurikirana n’abandi baturuts ehirya no hino baje kumva uko rumeze rwanitabiriwe n’ababaye ba Miss Rwanda mu bihe bitandukanye barimo Miss Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2019 , Miss Iradukunda Liliane ufite ikamba rya Miss Rwanda 2018 na Iradukunda Elsa wegukanye irya 2017 uyu akaba ari n’umugore wa Prince Kid.