Home Amakuru Gen Nyagah wayoboraga ingabo za EAC muri RDC yeguye kubera kunanizwa

Gen Nyagah wayoboraga ingabo za EAC muri RDC yeguye kubera kunanizwa

0

Maj Gen Jeff Nyagah wayoboraga Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zoherejwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC yeguye kubera ko yari ahangayikshijwe n’umutekano we ndetse akaba anagaragaza uburyo leta ya Congo yamunanije.

Uyu mu Jenerali avuga ko Congo yohereje ingabo aho yari atuye zijya kumusaka zinakora ibindi bikorwa byamuteye impungenge. Akomeza avuga ko atari n’ingabo zisanzwe bamwoherejeho kuko ari abacancuro ari nabo bamusabye kwimuka aho hantu yari atuye.

Gen Nyagah wagejeje ubwegure bwe ku Bunyabanga bwa EAC kuri uyu 27 Mata, akomeza avuga ko hari n’ibinyamakuru byahawe inshingano zo kumwandika nabi bivuga ko yananiwe kurwanya M23. Ikindi uyu mu Jenerali agaragaza ni ukunanirwa k’ubutegetsi bwa Congo mu gushyira mu bikorwa ibyo bwemeye birimo kwishyura inzu y’aho izi ngabo zikorera, kwishyura amashanyarazi n’ibindi byose bikorerwa aho bakorera no kwishyura abasivili bahakorera.

Uyu muyobozi w’ingabo yeguye mu gihe ubutegetsi bwa RDC bumaze iminsi bushyira mu majwi izi ngabo ko zananiwe kurasa M23, mu gihe zo zivuga ko zahawe amabwiriza yo gufasha ngo uyu mutwe uhagarike imirwano, ubashe gushyikirana na Guverinoma.

Mu misni ishize yagaragaje kutumvikana na Leta ya Congo yamusabaga kwihutisha ibyo kujyana abarwanyi ba M23 mu birunga. Aha Gen Nyagah yabajije abayobozi ba Congo niba barigeze bahagera, bahazi, cyangwa barahateguye, cyangwa niba bashaka ko abantu bajya gupfirayo.

Ikindi ni uko yasabwe kuyobora ibitero birwanya M23 akavuga ko bitari mu nshingano ze kandi ko batiteguye kuva muri DRC mu gihe umutekano utari wahagaruka kuko aribyo biri mu butumwa bwabo.

Gen Jeff Nyagah aherutse no kubwirwa abanyamakuru ko niba amaraso ye ariyo babona azatuma Congo ibona amahoro yemeye kuyatanga kimwe n’amaraso y’umwungirije.

Benshi mu banye Congo kuri ubu ntibumva impamvu y’ingabo z’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba mu gihugu cyabo mu gihe M23 yemeye guhagarika imirwamo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBugesera: Umwarimu w’umugabo ukekwaho gusambanya abana b’abahungu yatawe muri yombi
Next articlePrince Kid yasabye ubushinjacyaha kumushinjura aho kumushinja, urukiko rusaba kumva amajwi asaba Happiness
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here