Jean Baptiste Muhirwa niwe mutangabuhamya wabwiye urukiko ko Biguma ubwe yamwisangiye kuri bariyeri inshuro ebyiri aje kuhasimburanya abajandarume, uyu avuga ko inshuro yambere bahuye aribwo yari agiye kuri bariyeri bwambere indi nshuro ahamusanga bukeye bwaho mu masaha y’umugoroba.
Uyu mutangabuhamya yabajijwe uko Biguma yavugagwa mu baturage asubiza ko yari umunyagitugu kuburyo ahantu hose yageraga abo yabaga ahasanze bakangaranaga kandi ko yari umugizi wa nabi.
Hari abatutsi uyu mutangabuhamya yavuze ko atibuka umubare bishwe nyuma y’igihe bafungikwe munzu kuko inzu zabo zari zaramaze gutwikwa. Uyu mutangabuhamya avuga ko biciwe mu ishyamba ahazwi nko ku Rutare.
Undi mutangabuhamya nawe wari interahamwe yavuze ko hari bariyeri bariho yarasiweho abantu benshi ku itegeko rya Hategekimana Philippe ‘Biguma’, aba bishwe barashwe abadapfuye bakongera bagatemwa n’uwitwaga Karege. Uyu Karege kandi yaje guhabwa intwaro na Biguma ayimuhereye mu modoka ye agaruka kuyibereka avuga ko ayihawe na Biguma.
Undi mutangabuhamya wa gatatu watanze ubuhamya uyu wa kabiri nawe yashinje Biguma kuba ari umwe mu babaherekeje mu bitero byo guhiga abatutsi ibindi agapanga ababijyamo.
Mu gusubiramo amagambo Biguma yabwiraga iyo babaga bagiye kugaba ibitero ku Batutsi umutangabuhamya yagize ati: “baratubwiraga ngo tujagajage hose”