Home Politike Impamvu RIB ihakana ko iri gukurikirana minisitiri ukekwaho ruswa

Impamvu RIB ihakana ko iri gukurikirana minisitiri ukekwaho ruswa

0

Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wambere ku mbugankoranyambaga haracicikana amakuru y’umwe mu bagize guverinoma wafatiwe mu cyuho kuri hoteli mu mujyi wa Kigali ari kwakira ruswa cyangwa ibifitanye isano nayo.

Amakuru avuga ko uyu mu minisitiri utaratangazwa amazina yafatiwe mu modoka yarimo n’uwari arimo kumuha amafaranga bari bumvikanye. Uwari ugiye gutanga aya amafaranga bivugwa ko ariwe wamenyesheje inzego z’umutekano.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwahakaniye itangazamakuru ko nta mu minisitiri ikurikiranyeho icyaha icyaricyo cyose ubu.

Ese RIB yemerewe gukurikirana Minisitiri ?

Si ubwambere havuzwe inkuru za ruswa mu bayobozi bakuru inzego z’ubutabera (ubushijacyaha n’ubugenzacyaha) zikabanza kubihakana ariko nyuma zikaza kwemeza ko uwo muntu hari ibyo akurikiranyweho.

Gusa usubije amaso inyuma usanga atari ubwambere ministiri aketsweho ruswa akiri mu kazi urwego rw’ubugenzacyaha rukabihakana rugategereza ko uwo mu minsitiri abanza kwegura cyangwa kwirukanwa uru rwego rukabona gutangira kumukurirana mu buryo bweruye.

Ubwo Bamporiki Edourd, wari umunyamabanga wa Leta wari ushinzwe umuco yakekwagaho ruswa byabanje kuvugwa ku mbugankoranyambaga n’abantu batandukanye bagatangazwa ko yatawe muri yombi afatiwe muri hoteli. Iki gihe nabwo urwego rw’ubushinjacyaha bwarabihakanye kugeza mu masaha y’umugoroba amaze kwirukanwa muri guverinoma.

Bamporiki akimara kwirukanwa muri guverinoma nta mwanya munini waciyeho urwego rw’ubugenzacyaha rutaratangaza ko ruri kumukurikirana.

Usibye Bamporiki ibi byanabaye ku bandi bayobozi nka Evode Uwizeyimana ubwo yakekagwaho guhotera umuturage nabwo RIB yabanje kubihakana ibyemera amaze gusezera muri Guverinoma.

Ingero ni nyinshi zigaragaza ko urwego rw’ubugenzacyaha rubanza gutegereza ukekwaho icyaha akabanza kwamburwa ububasha rukabona gutangariza abaturage ko ruri kumukoraho iperereza.

Umwe mu basesenguzi ba politiki kuri iki kibazo yagize ati: “N’ubwo itegeko ridaha ubudahangarwa  minisitiri cyangwa abandi bayobozi usibye abadepite gusa ariko ntihatangazwa ko minisitiri ari gukurikiranwa akiri mu  nshingano niyo mpamvu abanza kuzivamo bikabona gutangazwa”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yitabiriye Qatar Economic Forum
Next articleUmutangabuhamya yabwiye urukiko uburyo ‘Biguma’ yari ateye ubwoba
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here