Home Politike Perezida Kagame yitabiriye Qatar Economic Forum

Perezida Kagame yitabiriye Qatar Economic Forum

0

Perezida Kagame yageze i Doha muri Qatar ku mugoroba wo kuri uyu wambere aho yitabiriye inama ya Qatar Economic Forum igiye guterana ku nshuro yayo ya gatatu kuko yatangiye muri 2021.

Iyi nama iratangra kuri uyu wa 23 Gicurasi izasozwe ku wa 25, izitabirwa n’abantu barenga 2000 barimo 1000 baturutse hanze ya Qatar barimo abayobozi n’abashoramali batandukanye ku Isi. Izabera muri Katara Towers, mu mujyi wa Lusail. Abazayitabira bazaganira ku bigezweho mu bijyanye n’imari, ingufu, ubuvuzi n’ikoranabuhanga, banasuzume umusanzu wabo mu guteza imbere ubukungu mu bihe biri imbere.

Usibye Perezida Kagame n’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, iyi nama izanitabirwa n’abashoramali barimo umuyobozi wa TikTok, Sbhou Chew, umuyobozi wa Boeing, David Calhoun, Kristalina Georgieva umuyobozi wa IMF n’abandi.

Usibye kuba Perezida Kagame yitabira iyi nama ibera buri mwaka muri Qatar, u Rwanda rusanzwe rufitanye ubushuti bukomeye n’igihugu cya Qatar ahanini bushingiye ku ishoramali.

Perezida Kagame yakiriwe ku kibuga cy’indege na Akbar Al-Baker, umuyobozi wa Qatar Airways n’ubukerarugendo bwa Qatar
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTuracyahanganye n’ingaruka za Jenoside- Meya wa Nyanza mu rubanza rwa ‘Biguma’
Next articleImpamvu RIB ihakana ko iri gukurikirana minisitiri ukekwaho ruswa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here