Home Ubutabera Turacyahanganye n’ingaruka za Jenoside- Meya wa Nyanza mu rubanza rwa ‘Biguma’

Turacyahanganye n’ingaruka za Jenoside- Meya wa Nyanza mu rubanza rwa ‘Biguma’

0

Urukiko rwa rurabanda rw’i Paris mu Bufaransa ruri kuburanisha umunyarwanda Hategekimana Philippe ‘Biguma’ ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rukomeje kumva abatangabuhamya batandakunye barimo na Meya Ntazinda Erasme watanze ubuhamya bwe kuri uyu wa mbere hifashishijwe ikorana buhanga kuko yari ari mu Rwanda.

Mu buhamya bwe Ntazinda Erasme, usanzwe ari n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, aho Biguma ashinjwa kugira uruhare mu irimburwa ry’abatutsi benshi yabwiye urukiko uburyo mu gihugu hakiri ibibazo byo guhangana n’ingaruka za Jenoside ndetse ko hakiri n’imibiri y’abishwe muri Jenoside itaraboneka.

Mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi Ntazinda, yagize ati : “ Turacyahanganye n’ingaruka kuko no mu gitondo cyo kuri uyu  munsi narindi kumwe n’umugore wafashwe ku ngufu muri Jenoside, ubu yarahungabanye nta n’icyo kurya yari afite.” Ntazinda yanabajijwe niba hagishakishwa imibiri y’abishwe muri Jenoside asubiza agira ati : “ yego cyane ko no mu kwezi gushize twabonye imibiri 15, ni byiza kuba hari iboneka igashyingurwa mu cyubahiro.” yakomeje abwira urukiko ko usibye izi ngaruka hari n’ibimenyetso bigaragaza ko hari abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntazinda Erasme, yanagarutse ku ruhare rwa Hategekimana Philippe mu rupfu rwa Nyagasaza Narcisse, wari Burugumesitiri wa Komini Ntayazo. Mu buhamya bwe yavuze ko Nyagasaza kimwe n’abandi Batutsi benshi nawe yahisemo guhungira mu gihugu cy’Uburundi ariko ntiyagerayo kuko abajandarume bari kumwe na Hategekimana Philippe ‘Biguma’ bamufatiye ku mupaka bamugarura i Nyanza ari naho bamwiciye.

Ikindi uyu muyobozi w’Akarera yagaragaje cyaranze Jenoside yakorewe abatutsi muri Nyanza ni uko abaturage benshi batihutiye kwica abaturanyi babo b’Abatutsi n’ubwo hari bake bahise babishamadukira ariko abandi babanje kubibashishikariza ndetse bakabishishikarizwa n’abantu bavuye mu yandi ma komini.

Hategekimana Philippe ‘Biguma’ uri kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda i Paris afatwa nk’umwe mu bagize uruhare rw’irimburwa ry’Abatutsi benshi muri Nyanza  cyane abari bahungiye ku musozi wa Nyabubare, Nyamure, abaguye kuri bariyeri zari mu duce dutandukanye mu mujyi n’ahandi. Urukiko rukomeje kumva abatangabuhamya batandukanye biganjemo abo ku ruhande rw’ubushinjacyaha.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbanyarwanda bize mu bushinwa mu rugamba rwo kugabanya ibyo u Rwanda rutumizayo
Next articlePerezida Kagame yitabiriye Qatar Economic Forum
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here