Ubuyobozi bw’ikipe ya RayonSportr, bwashimwaga na benshi mu gutanga umurongo w’imiyoborere bukanengwa n’abandi ko ari ubuyobizi butari ubw’ “abanyamupira” ko bityo butatwara igikombe kuko “bwazanwe”, bugaragaje ko butibeshyweho haba mu miyoborere no mu gutwara ibikombe.
Usibye kuba uwa gatatu muri shampiyona,irushwa amanita abiri n’uwambere, kuba uw’akabiri mu gikombe cya made in Rwanda ku mwaka wa gatatu (3) wa Rtrd Capt Uwayezu Fidele, ku ruhembe rw’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sport yegukanye igikombe cy’amahoro, agitwaye mukeba wayo APR FC, utaramutsinze muri uyu mwaka nyuma yo gusinya amasezerano y’amateka muri siporo y’u Rwanda afite agaciro k’arenga miyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Taliki ya 6 Nzeri 2020, Nibwo Perezida Kagame yatangaje ko ikibazo cyari mu ikpe ya Rayon sport akizi kandi ko yagishinze minisitiri Munyangaju Aurole Mimosa, ko agomba kugikemura. Icyo gihe yagize ati: “iby’imipira yo mu Rwanda ntabwo nari mbiherutse, ariko numvishe harabayemo ibintu by’amakimbirane, nizere ko byaba byarakemuwe. Ndibuka mbivugana na Minisitiri wa Siporo, Mimosa ariko numvaga inzira yabishyizemo isa nk’aho igenda ibikemura ariko ntabwo mperuka amakuru ya vuba aha ng’aha. Naramwizeye nizera ko n’inzira imeze neza, ndizera ko byaba byarabonye ibisubizo.”
Icyo gihe Minisitiri wa Sport, Munyangaju Aurore Mimosa, ntiyagaragaye muri ibi bikorwa kuko yakoranye n’ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere RGB, mu gukemura iki kibazo kuko ari nacyo gishinzwe gukemura ibibazo by’ imiryango itari iya Leta ari nayo ikipe ya Rayon sport ibarizamo. Icyo gihe RGB yagennye Murenzi Abdallah, nk’umuyobozi w’iyi kipe w’inzibacyuho ugomba gutegura sitati nshya y’ikipe n’amatora. Murenzi Abdallaj nti yari mushya kuko usibye kuba azwi nk’umunyepoliti wayoboye Akarere ka Nyanza, yanayoboye iyi kipe. Ibi byose yarabikoze asimburwa na Rtrd Capt Uwayezu Jean Fidele.
Nyuma y’imyaka itatu (3), Minisitiri Munyangaju Aurore, ayoboye ibi bikorwa ikipe ya Ryon sport yegukanye igikombe cy’amahoro yaherukaga muri 2016 Kikaba n’igikombe cyayo cyambere mu myaka ine (4) ishize. Minisitiri Munyangaju yashimiye ikipe ya Rayon Sport agaragaza n’amarangamutima ye kuri twitter.
Ibikorwa bya rtrd Capt Uwayezu Fidele mu nshamake
Abakinnyi yaguze:
Usibye guhera ku bakinnyi n’ikipe y’abatoza yayoboye ikipe ya Rayon sport, yegukanye igikombe cy’amahoro 2022-2023 nayo yazanywe na Uwayezu Fidele, kuko umwaka ushize bari mu ikipe ya Kiyovu sport yari yabaye iya kabiri muri shampiyona.
Abakinnyi 11 bose bari mu kibuga ku mukino wanyuma w’igikombe cy’amahoro baguzwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe buriho. Kuko usibye kuba banafashije iyi kipe kwegukana iki gikombe Leandre Esombe Willy Onana yanahize abakinnyi bose bo muri shampiyona y’u Rwanda gutsinda ibitego byinshi kuko yatsinze ibitego 16 mu mwaka umwe wa shampiyona kandi akaba yarakinnye imikino itari yose kuko hari irindwi (7) atakinnye kubera ikibazo cy’imvune.
Usibye Willy Onana waguzwe na Uwayezu Fidele, hari, Hertier Luvumbu Nzinga, nawe washimishije abakunzi ba shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda bamubonye mu Kibuga, kuko usibye ibitego n’imipira ivamo ibitego yatanze no gushimisha abafana mu kibuga ntazibagirana ku mupira wavuyemo igitego rukumbi yeteye mu izamu rya Jean Pierre, wa APR Fc, ananirwa kuwukuramo Eric Ngendahimana atsinda iki gitego cyatwaye igikombe cy’aahoro.
Abandi bakinnyi umunani yaguze ni Ganijuru Elie, yakuye muri Bugesera ubu akaba akinira ikipe y’Igihugu Amavubi, Mucyo Didier Junior nawe wavuye muri Bugesera, Rwatubyaye Abdul kapiteni w’iyi kipe umaze gukinira ikipe y’Igihugu Amavubi imikino itari mike akaba yaranakiniye amakipe atandukanye hanze y’Igihugu, Ngendahimana Eric nawe umenyerewe mu ikipe y’Igihugu, Rafael Osaliwe, Ojiera Joachim nawe uzibukwa cyane muri iyi shampiyona bitewe n’ubuhanga yagaragaje no gufasha ikiipe ya Rayon Sport, Musa Essenu wagaragaje ko nta mukinnyi muri shampiyona umurusha gutsinda ibitego by’umutwe, umuzamu Boneur ndetse na myugariro Mitima Isaac.
Hari abanenze imiyoborer ya Uwayezu Fidel, abasubiza akora amateka adasanzwe
Rtrd capt Uwayezu Fidele, kimwe n’abandi bantu bashya mu nzego z’ubuyobozi nawe yagowe n’itangira cyane ko usibye kuba yari mushya muri siporo y’u Rwanda na sitati ikipe ya Rayon sport igenderaho yateguwe atabigizemo uruhare kandi ari we wambere wari ugiye kuyishyira mu bikorwa.
Usibye izi mbogamizi yanayoboye Rayon Sport mu gihe kitari cyiza kuko yasimbuye ubuyobozi bwa Munyakazi Sadate, bwari buvuyeho mu buryo budasanzwe bukuweho n’inzego bwite za Leta, ibintu bitari bisanzwe kuko amatora ariyo nzira rukumbi yari isanzwe isimburanya ubuyobozi bw’ikipe.
Uwayezu Fidele, kandi yagowe n’imikorere idasanzwe yo muri siporo itandukanye n’indi miyoborere isanzwe mu nzego bwite za Leta no mu bikorera kuko irangwa n’ibidasanzwe biyivugwamo nka ruswa, amarozi, guharirana n’ibindi. Ibi twavuga ko aribyo byatumye anengwa na bamwe mu bari bamenyereye iyi mikorere bavuga ko atari “umunyamupira” ko “yazanwe” ndetse ko “nta gikombe yatwara kuko adashoboye kuyobora ikipe nka Rayon sport.”
Iyi mikorere yari mishya niyo yatumye yikura mu gikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka asaba ubyobozi bwa Ferwafa kubahiriza amategeko no gukorera mu mucyo. Nyuma yo gusaba ibi yaregerewe agaruka muri iki gikombe binarangiye yegukanye atsinze mukeba we APR FC.
N’ubwo hari amajwi yamunengaga na bamwe mu bagombaga kugaragaza ko hari ibyo ashobye bakabura aho bahera bemeza urundi ruhande rwavugaga ko instinzi y’ubuyobozi bw’ikipe y’umupira w’amaguru ari ugutwara ibikombe kandi Uwayezu akaba atabitwara. Gusa hari n’andi majwi ataratinyaga kugaragaza ko hari akavuyo kacitse burundu mu miyoborere y’ikipe.
Mu bizahora byibukirwaho Uwayezu Fidel, usibye gusubizaho ibiro bihoraho by’ikipe ya Rayon sport no kubaka inzego zihamye z’ubuyobzi niwe wambere mu mateka ya Siporo mu Rwanda wasinye amasezerano hagati y’ikipe ya siporo n’umufatanyabikorwa afite agaciro ka miliyari y’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni y’amadolali ), akanasubizaho ikipe y’abari n’abategarugori yari imaze igihe itabaho.
Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo by’umunyamakuru BUGIRIMFURA Rachid