Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wambere Kanama, iyobowe na Perezida Kagame, yafashe imyanzuro itandukanye irimo no kugira Ange Kagame, ubuheta bwa perezida Kagame, umuyobozi muri perezidansi.
Ange Kagame umukobwa wa Perezida Kagame yagizwe Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu biro bya Perezida. Uyu mwanya awuhawe nyuma y’igihe arangije kwiga ariko akaba atari afite akazi kazwi muri Leta.
Abaye umwana wa kabiri wa Perezida Kagame wemejwe n’inama y’abaminisitiri nk’umuyobozi muri Leta nyuma y’uko muri Gicurasi 2020, iyi nama yemeje Ivan Kagame, nk’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda RDB.
Ange Kagame, mu mwaka wi 2019 yasoje amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu Ishuri rya Kaminuza ya Columbia ryigisha iby’Imibanire n’Amahanga n’Imiyoborere, School of International and Public Affairs, SIPA.
Yayibonye yiyongera ku Mpamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri ya Kaminuza yakuye muri Smith College mu bijyanye n’Ubumenyi mu bya Politiki.
Inama y’abaminisitiri yemeje kandi CG Dan Munyuza, wahoze ari umuyobozi wa polisi nka ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri na Gen Maj Karamba agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia.
Undi wagizwe ambasaderi ni Umutoni Shakila Kazimbaya wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc.