Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO, akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’abana ku rwego rw’Igihugu, Murwanashyaka Evariste, avuga ko mu bikorwa biri gukorwa byo kwimura abatuye mu manegeka mu kurengera ubuzima bwabo nta tegeko riri gukurikizwa ahubwo ko hari zimwe mu ngingo z’itegeko nshinga ry’u Rwanda ziri kwirengagizwa.
Ibi yabigarutseho ubwo hari ubukangurambaga bwo kwimura abatuye mu manegeka muri iki gihe cy’impeshyi hirindwa ko imvura yazahabasanga. Ahimurwa abantu ubu ni mu Karere ka Rubavu ahegereye umugezi wa Sebeya, no mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Murwanashyaka, avuga ko bamwe mu baturage bari kwimurwa mu manegeka, baziko itegeko ribagenga ari kimwe n’irigenga abimurwa aho bari batuye kubera inyungu rusange bagahabwa n’ingurane z’imitungo yabo.
Murwanashyaka ati : “ Kandi itegeko rigenga abimurwa kubera inyungu rusange ntirishyiramo amanegeka, bivuze ngo abantu bari kwimurwa mu manegeka nta tegeko rikurikijwe.
Hakwiye kubaho itegeko rivuga ko umuntu wimuwe mu manegeka nta kintu ahabwa kugirango n’abaturage bave mu rujijo bareke gukomeza kwikoma Leta ngo ntakintu iri kuduha.”
Murwanashyaka akomeza avugako hari abaturage bahora bavuga ko bagomba kwimurwa mu manegeka bahawe ingurane kuko baziko uburyo bimurwamo bifitanye isano n’abimurwa ku bw’inyungu rusange.
Uyu uharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko hari n’ingingo z’itegeko nshinga zirengazwa muri ibi korwa cyane ingingo ya 34 y’itegeko Nshinga ivuga ku burenganzira ku mutungo bwite.
Ingingo ya 34 igira iti : “(1) Buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi. (2) Umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa. (3) Uburenganzira ku mutungo ntibuhungabanywa, keretse ku mpamvu z’inyungu rusange kandi hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.”
Murwanashyaka avuga ko abari kuvanwa mu manegeka kuri ubu agaka ka gatatu k’iyi ngingo katari kubahirizwa.
Ati : “ ahangaha abari kuvanwa mu manegeka ntabwo ariko biri kugenda”
Indi ngingo agarukaho avuga ko iri kwirengagizwa ni ingingo ya 23 ivuga ku Kubaha imibereho bwite y’umuntu n’iy’umuryango cyane mu gaka kayo kambere kagira kati : “Imibereho bwite y’umuntu, iy’umuryango we, urugo rwe cyangwa ubutumwa yohererezanya n’abandi ntibishobora kuvogerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko; icyubahiro n’agaciro ke bigomba kubahirizwa.”
Kuri iyi ngingo Murwanashyaka avuga ko kuba hari abantu baterwa mu masaha yo mu ijoro bagategekwa kuva mu nzu no kuvanamo ibyabo kuko bari mu manegeka baba bavogerewe ingo zabo kandi bitandukanye n’iyi ngingo.
Ati : abaturage bakwiye guhabwa umwanya bakajya bimurwa neza bakanaganirizwa kuko muri ibi bintu habuzemo uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa.”
Minisitiri Kayisire Marie Solange, ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi avuga ko ntategeko ryicwa ahubwo ko Leta ifite inshingano yo kubahiriza, kurengera no kurinda ikiremwa muntu.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, we avuga ko ntategeko ryishwe kuko hari izindi ngingo z’itegeko Nshinga rirengera Leta muri ibi bikorwa.
Ati : “ rwose biriya bikorwa byo kurengera ubuzima bw’umuntu ni inshingano Leta ifite. Mu itegeko nshinga yavanyemo bike avuga ko bidakurikizwa ariko n’asoma itegeko nshinga ryose azasanga kwimura abantu ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga ari inshingano Leta ifite.”
Mu ngingo z’itegeko Nshinga minisitiri Musabyimana yagarutseho ziha Leta ubwo bubasha ni ingingo ya 12 ivuga ku burenganzira bw’umuntu, ingingo ya 11 ivuga ku kurinda umuryango, ingingo ya 22 ivuga ko umuntu agomba kuba ahantu hatunganye n’izindi.
Mu Karere ka Rubavu habarurwa ingo 287 zegereye umugezi wa Sebeya bivugwako abazituyemo bari mu manegeka bakaba barasabwe kwimuka muri iyi mpeshyi batanguranwa n’imvura izayikurikira.
Usibye muri Rubavu, no mu mujyi wa Kigali habarurwa abarenga 3100 nabo batuye mu manegeka bakwiye kwimuka mbere y’uko imvura itangira kugwa.