Home Amakuru Kubera DRC, igifaransa cyateje impagarara mu ngengo y’imari ya EAC

Kubera DRC, igifaransa cyateje impagarara mu ngengo y’imari ya EAC

0

Inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yagejejweho umushinga w’ingengo y’imari ya 2023/2024. Iyi nteko hari umushinga wa miliyoni 5 z’amadolari yanze wari muri iyi ngengo y’imari ugamije gukora  mu bikorwa by’ubusemuzi buva mu rurimi rw’icyongereza bujya mu Giswayire n’igifaransa nk’uko byari byifujwe na DRC.

Iyi nteko mu kwanga uyu mushinga yavuze ko mu mategeko y’uyu muryango icyongereza arirwo rurimi rukoreshwa.

Mu nama y’abamisitiri bashinzwe uyu muryango mu bihugu binyamauryango yateranye ku wa 14 Kanama, yananiwe kumvikana ku cyifuzo cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ( umunyamuryango mushya), wasabaga ko mu ngengo y’imari y’uyu muryango hajayamo amafaranga yo kujya asemura inyandiko ziva mu cyongereza zijya mu zindi ndimi zirimo n’igifaransa.

Rebecca Miano, umunyamabanga wa Leta muri Kenya, ushinzwe umuryango EAC,  yagize ati: “Dufite gahunda yo kwemeza ingengo y’imari ya 2023/24. Inama y’abaminisitiri yari yemeje ingengo y’imari, ariko inteko ishingamategeko (EALA), yashakaga guhindura iyo ngengo y’imari … turagerageza kubikemura kugira ngo dushobore kuyishyira mu bikorwa.” 

Yanavuze ko DRC, ariyo igamije gushyiramo serivisi zo gusobanura no guhindura inyandiko mu rurimo rw’igifaransa, ibyo bikaba bizamura ingengo y’imari ikarenga isanzwe yemewe.

Ubunyamabanga wa EAC ati : “Ibindi bihugu binyamuryango biyobowe na Tanzaniya, bigomba kubahiriza ingengo y’imari yemejwe.”

Umwe mu baminsitiri waganiriye n’ikinyamakuru The east African, yavuze ko ibiganiro bikomeje mu gukemura iki kibazo kandi ko ibiganiro aribyo biba biri imbere muri uyu muryango.

Komite rusange ya EALA yanze kwemeza igenamigambi ryo guhindura inyandiko n’ibindi bikava mu rurimi rw’ icyongereza bikajya mu gifaransa n’igiswahili, hashingiwe ku mpamvu z’uko mu masezerano EAC igenderaho ubu, atigeze ahindurwa  kuva uyu muryango wajyaho mu 1999, ururimi rwemewe rw’Umuryango ni Icyongereza.

Umudepite wo muri Uganda akaba anabarizwa muri komisiyo ishinzwe ingengo y’imari, Denis Namara yagize ati: ” habaye  inama yemeza ko ururimo rw’ Igifaransa n’Igiswahili bihinduka indimi zemewe z’Umuryango, isaba Njyanama ku byemeza.”

N’ubwo igiswayire n’igifaransa byemejwe nk’indimi zemewe z’umuryango, icyongereza nicyo gikomeje  kuba ururimi rukumbi rukoreshwa mu bikorwa bya buri munsi by’umuryango.

“Aya masezerano ntashidikanywaho ku ndimi zemewe. Ni yo mpamvu, Inama Njyanama ishinzwe kubihindura kugira ngo izo ndimi zose zikoreshwe ku rwego rw’umuryango. Ntibishobora gufatwa nk’indimi zemewe mu gihe ayo masezerano atabiteganya.”

Yakomeje avuga ko Ubunyamabanga bwa EAC, bwateje ikibazo mu nteko hasigaye gusa iminsi 10 ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire.

Yavuze kandi ko nta mafaranga azemezwa y’ubusemuzi kuko DRC, itigeze isoza gutanga  imisanzu yayo ikwiye muri uyu muryango.

Ibi by;ubusemuzi bishobora, kuzazanwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari. Byongeye kandi, bagomba kwihutisha ivugururwa ry’amasezerano arebana n’indimi zemwe. Iyi gahunda yo kubihindura ntabwo isaba igihe kirekire. Inama yo guhindura aya masezera ishobora no guterana umunsi umwe bikarangira.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIgihugu gifite abadepite 14, bimwe wamenya ku nteko zishinga amategeko ku Isi,
Next articleNta tegeko rikurikizwa mu kwimura abari mu manegeka, ahubwo hirengagizwa itegeko Nshinga – Murwanashyaka
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here