Home Amakuru Igihugu gifite abadepite 14, bimwe wamenya ku nteko zishinga amategeko ku Isi,

Igihugu gifite abadepite 14, bimwe wamenya ku nteko zishinga amategeko ku Isi,

0

raporo iheruka gutangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ritsura amajyambare UNDP, igaragaza imibanire y’abagize inteko ishingamategeko n’abaturage baba barabatoye igaragaza uko inteko zishingamategeko ku Isi zihagaze.

Iyi raporo igaragaza ko inteko zishingamategeko ku isi zihurira ku bintu bitatu (3) by’ingenziro aribyo gutanga amakuru n’ingaruka zabyo, kubazwa no gusubiza inshingano baba baratorewe ndetse no gutanga serivisi inoze mu rwego rwo kubahiriza ibyifuzo by’ababatoye.

Bimwe mu byo iyi rarporo yagaraje ku nteko zihisnga mategeko ku Isi.

Ku isi hose habarirwa abadepte abarenga ibihumbi 46. Impuzandengo y’abadepite 245 kuri buri Gihugu kusi. Ubushinwa nicyo Gihugu gifite abadepite benshi kuko gifite abarenga ibihumbi 3 mu nteko. Igihugu gifite abadepite bacye ni Micronesia ifite abadepite 14 gusa.

Isi ifite abadepite b’abagore barenga 8500, aba bagore bagize hafi 20% by’abadepite bose bari ku Isi.

Impuzandengo y’imyaka y’abadepite ku Isi ni 53. Impuzandengo y’imyaka y’abadepite b’abagore ni 50. Abadepite bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bw’Afurika nibo bato kuko bari ku mpuzandengo y’imyaka 49, mu gihe abadepite bo mu Bihugu by’Abarabu aribo bakuze bari kumpuzandengo y’imyaka 55.

Leta zunze ubumwe za Amerika nicyo gihugu gishora menshi mu nteko ishingamategeko kuko mu mwaka wi 2015 inteko yaho yegenerwaga ingengo y’imari ya miliyari zirenga eshanu (5) z’amadolari( akabaka ingengo y’imari yose y’u Rwanda 2023-2024) mu gihe ibirwa bya Saint Vincent na Grenadines aribyo bikoresha make atagera kuri miliyoni ebyiri (2) z’amadolari buri mwaka.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGicumbi: Abaturage bagaragaje ko nta makuru ahagije bafite ku matora y’umwaka utaha
Next articleKubera DRC, igifaransa cyateje impagarara mu ngengo y’imari ya EAC
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here