Home Politike Gicumbi: Abaturage bagaragaje ko nta makuru ahagije bafite ku matora y’umwaka utaha

Gicumbi: Abaturage bagaragaje ko nta makuru ahagije bafite ku matora y’umwaka utaha

0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko biteguye amatora y’umukuru w’Igihugu n’ayabadepite azaba umwaka utaha n’ubwo nta makuru bayafiteho ahagije kuko baziko bazongera gutorera Perezida wa Repubulika manda y’imyaka irindwi (7).

Ibi abaturage babitangarije abanyamakuru n’abagize komisiyo y’igihugu y’amatora ubwo bari bari kuganira ku burere mboneragihugu cyane kuri gahunda z’amatora.

Mu gihe cy’ibibazo n’ibisubizo aho uwatsindaga neza ibibazo byerekeye amatora yahembwaga, umwe mu baturage yabajijwe niba perezida wa Repubulika mu matora y’umwaka utaha (2024), azatorerwa manda y’imyaka irindwi (7), avuga ko aribyo perezida wa Repubulika mu Rwanda atorerwa manda y’imyaka irindwi kandi ko ariko bizaba bimeze no mu matora y‘umwaka utaha.

Mukankusi nawe yagize ati : “ Tuzamutorera imyaka irindwi nk’iyo twamutoreye ubushize.” Uyu muturage akomeza agaragaza ko perezida wa repubulika atagira umubare wa manda ntarengwa.

Ati : “ Muri referandumu y’ubushize twabikuyeho ubu yemerewe kwiyamamaza igihe cyose abishakiye. Ubushize tujya gutora nibwo atari abyemerewe dutora tubihindura ubu aremerewe inshuro zose ashaka.”

N’ubwo aba baturage bavuga ibi mu mwaka w’i 2015 batoye referandumu igabanya imyaka igize manda y’umukuru w’Iihugu iyikura ku myaka irindwi iyigira itanu ariko bikazatangira gukurizwa nyuma y’iyi manda (2017-2024).

Ku byerekeye umubare wa manda z’umukuru w’Igihugu zagumye kuba ebyiri (2) mu itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Ingingo ya 101 y’itegeko nshinga igira iti : “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu. Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe”.

Komisiyo y’Igihugu y’matora ivuga ko igiye gutangira ubukangurambaga mu gusobanurira abaturage amatora ataha ari naho izabasobanurira ibijyanye n’amanda z’abo bazatora.

Munyanze Charles, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora ati : “ Ntwabo twari kujya kubasobanurira itegeko Nshinga rivuguruye ritaremezwa n’ubwo byavugwaga ariko mu buryo bw’amategeko nti byari byakemewe ko dutangira kubasobanurira ku matora ataha. Ubu hari n’itegeko ngenga rigomba  kuvugurwa naryo dutegereje ko risohoka.”

Munyaneza Charles, akomeza avuga ko kuba hari abaturage bibagiwe ibyo batoye muri referandumu y’ubushize bigomba kureberwa mu nzego nyinshi n’abaturage.

Ati: “ N’ubwo bivugwa ko iyo itegeko rya sohotse buri wese aba akwiye kuba abizi siko bimeze muri politiki, nkatwe (komisiyo y’Igihugu y’amatora) dukwiye gukomeza tukabyigisha n’abandi nabo barebwa n’ubuyobozi buri mu itegeko nshinga bakwiye guhora bigisha abaturage mu buryo buhoraho.”

Itegeko ngenga rigenga amtora akomatanyije y’umukuru w’Igihugu n’ayabadepite nirimara gusohoka nibwo komisiyo y’Ighugu y’amatra izatangira ubukangurambaga bwimbitse isobanurira abaturage uko aya matora azakorwa n’ibizaba bisabwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yavuze ko igisirikare cy’u Rwanda kitabereyeho gushoza intambara
Next articleIgihugu gifite abadepite 14, bimwe wamenya ku nteko zishinga amategeko ku Isi,
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here