Home Politike Perezida Kagame yavuze ko igisirikare cy’u Rwanda kitabereyeho gushoza intambara

Perezida Kagame yavuze ko igisirikare cy’u Rwanda kitabereyeho gushoza intambara

0

Kuri uyu wa kane nibwo abasirikare b’u Rwanda RDF bitabiriye imyitozo izwi nka Exercise Hard Punch, igaragarizwamo ubuhanga bw’Ingabo mu byiciro bitandukanye birimo izirwanira ku butaka, izo mu kirere n’izo mu mutwe udasanzwe (Special Force).

Iyu myitozo yaherukaga gukorwa mu mwaka wi 2018.

Ubwo yaganiraga n’abasirikare bari basoje iyi myitozo, umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Perezida Kagame, yababwiye ko igisirikare barimo kitabereyeho gushoza intambara.

Ati “ RDF ntabwo ibereyeho gushoza intambara, ahubwo ibereyeho kuzirinda, kurinda amahoro, hano iwacu n’ahandi mwagiye mujya byagaragaye mutabaye benshi dufite ibyo duhuriraho nk’Abanyafurika cyangwa inshuti ziba zatwitabaje.”

Aya magambo Perezida Kagame ayatangaje nyuma y’igihe gito umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ubuanyi n’amahanga, Anthony Blinken, atangaje ko yaganiriye na Perezida Kagame ku bintu bbitifashe neza ku mupaka ihuza u Rwanda na RD Congo.

Ibindi Perezida Kagame yaganiriye n’aba basirikare bakoze iyi myitozo n’abandi bari bitabiriye iki gikorwa barimo abasirikare bakuru n’abandi basezerewe mu gisirikare bari bitabiriye uyu muhango ni akamaro k’ikinyabupfura muri uyu mwuga.

Ati “ Ntabwo turinda igihugu gusa, twaranacyubatse n’ubu turacyubaka. Ikinyabupfura ni ingenzi kugira ngo dusohoze akazi kacu. Ikinyabupfura gituma n’amikoro tudafite mu buryo buhagije ajya ahangombwa ntiyangirike.”

Perezida Kagame yavuze ko ikinyabupfura cyonyine kidahagije ahubwo gikwiriye kubakirwaho yaba ku masomo asanzwe no ku myitozo ya gisirikare.

Ati “Hari ukumenya, hari ukwiga bizamura bwa bushobozi kuko ushobora kugira ikinyabupfura waba udafite ubumenyi, udafite kwiga, udafite amahugurwa, icyo kinyabupfura gusa ntaho kikugeza.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMuhanga: Nyir’ubwato bwarohamiye muri Nyabarongo yahamijwe kwica abana icumi
Next articleGicumbi: Abaturage bagaragaje ko nta makuru ahagije bafite ku matora y’umwaka utaha
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here