Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, yanenze bimwe mu bitagenda mu rwego rw’ubucamanza mu Rwanda agaruka cyane ku gihe kinini umuntu amara ategereje urubanza rwe n’uko ihame ryo kuburana umuntu adafunzwe ryirengagizwa cyane benshi bakaburana bafunzwe.
Ibi Nkundabarashi Moise, uyobora urugaga rw’abavoka, yabigarutseho mu muhango wabaye kuri uyu wa kane Nzeri, ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza 2023-2024.
Nkundabarashi avuga ko ihame ry’ubutabara ryo kuburana umuntu adafunzwe ryirengaijwe “irengayobora aba ariryo rigenderwaho cyane” akurikije umubare w’abantu baburana bafunzwe mu Rwanda.
Raporo y’umwaka w’ubucamanza 2019-2020, igaragaza ko haburanwe imanza ibihumbi 17 ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, hafungurwa by’agateganyo abantu 4585 hafungwa 9850.
Mu mwaka wakurikiyeho 2020-2021 imanza z’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo zari 14,195 ziregwamo abagera ku 18,788. Muri bo hafungurwa by’agateganyo 5,024 abandi 9,815 bafungwa by’agateganyo.
Mu mwaka ushize wa 2022-2023, inkiko zaburanishije imanza zerekeye ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo 20801, izi manza zaregwagamo abantu ibihumbi 27. Muri aba bose abafunguwe by’agatenyo ni 8983 abandi 12235 bafungwa by’agateganyo.
Ashingiye kuri iyi mibare Nkundabarashi ati: “Ndagirango nibutse ko mu mahame agenga ubutabera nshinjabyaha, bigaragara ko umuntu kuba yaburana adafunzwe ari ihame, ariko iyimibare tumaze kubagaragariza, bigaragara ko irengayobora ariryo rikurikizwa kurusha ihame, bivuze ko nk’ubutabera dukwiye kwisuzuma.”
Nkundabarashi yanagarutse ku gihe kirekire umuburanyi ashobora gutegereza kugirango aburanishwe atanga urugero aho mu rukiko Rukuru umuburanyi ashobora gutegereza imyaka itatu irenga kugirango aburanishwe.
Ati: “Iki kibazo cy’igihe urubanza rumara gifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturarwanda, abagana inkiko ndetse no kucyizere abagana inkiko bazifitiye cyo kuba bakemurirwa ibibazo mu gihe cyihuse.”
“ Ubundi urwego rw’ubutabera rwakabaye ruri imbere cyane y’iterambere igihugu kiriho kuko rwo ruba rusabwa guherekeza iterembere rirambye ariko iyo ubyitegereje siko biri.”
Imanza zavuye ku 37 136 mu mwaka wa 2005 zigera ku 91381 muri 2022-2023. Ibi bivuze ko umucamanza mu Rwanda asabwa guca imanza 49 ku kwezi.
Ati: " Ibi byiyongeraho inkiko 16 zidafite aho zikorera, ibi bibazo bikeneye gukemuka mu buryo bwihutirwa."
Ku kuburana umuntu adafunzwe, ubushinjacyaha nabwo buvuga ko intego bwari bwihaye muri uyu mwaka yo kuzamura umubare w'ababurana badafunzwe itagezweho nk'uko byemezwa n'umushinjacyaha mukuru Havugiyaremye Aimable.
Ati: " twari twihaye intego ko nibura amadosiye 60% y'abaregerwa ubushinjacyaha bafunzwe bakurikiranwa badafunzwe, twayigezeho ku kigero cya 48%. bivuze ko amadosiye yarimo abafunzwe agera 48%, abayarezwemo baburanye badafunzwe."
Perezida w’urukiko rw’Ikirenga, Ntezilyayo Faustin, nawe yagaragaje impungenge bafite ahanini zishingiye ku buke bw'abacamanza n’abakozi b’urukiko avuga ko aho kwiyongera bagabanuka.
Ati : “ Kubera isezera rya hato na hato ry’abacamaaza n’abakozi b’inkiko cyane cyane abakozi bo mu Nkiko z’ibanze, mu nkiko zisumbuye n’abacamanza bo mu nkiko z’ubucuruzi. Hari kandi n’inkiko zidafite aho zikorera hatunganye zirimo n’inkiko zo hejuru nk’urukiko rw’Ikirenga n’urukiko rw’Ubujurire zikodesherezwa aho zikorera ku biciro biri hejuru cyane. Inkiko nyinshi kandi ntizifite ibikoresho bihagije n’ibihari akenshi birashaje cyane."
Leta y'u Rwanda yatangije gahunda zitandukanye zirimo ubuhuza, no kumvikana k'umushinjacyaha n'ukekwaho icyaha (prebargaining) mu rwego rwo kugabanya umubare w'abafunzwe ariko bikaba bitaratanga umusaruro wifuzwa nk'uko bigarukwaho na benshi.