Home Politike REG na WASAC byahawe abayobozi bashya, Habitegeko arasimburwa

REG na WASAC byahawe abayobozi bashya, Habitegeko arasimburwa

0

Perezida Kagame yashyize abayobzi bashya mu myanya barimo Munyaneza Omar wahawe kuyobora ikigo gishinzwe amazi, WASAC Group, Armand Zingiro ahabwa kuyobora ikigo gishinzwe ingufu REG na Dushimimana Lambert, agirwa umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba asimbuye Habitegeko Francois uherutse kwirukanwa.

Ni itangazo ryavuye mu biro bya minisitiri w’intebe ku mugoroba wo kuri uyu wambere. Iri tanagzo rivuga ko Gisele Umuhumuza wayoboraga ikigo gishinzwe amazi by’agateganyo yashinzwe kuyobora sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi. Ibi bivuze ko WASAC yagabanyijwemo ibice bibiri akaba agiye kuyobora kimwe.

Munyaneza Omar,wahawe kuyobora Wasac Group, ni inzobere mu bijyanye n’amazi kuko yaminuje ibijyanye n’amazi ( PhD in Hydrology and Water Resources).

Armand Zingiro, wari usanzwe ari umuyobozi muri REG ayobora ishami rya EUCL, ni we wahawe kuyobora ikigo gishinzwe ingufu REG, asimbuye Ron WEIS.

Ron WEIS wasimbuwe ku buyobozi bwa REG, yari amaze igihe ayobora iki kigo. Ron WEISS muri Gicurasi, inama y’ubutegetsi ya REG yari yamukuyeho imusimbuza Gakuba Felix, ariko nyuma y’iminsi itagera ku cyumweru arongera asubiraho. Asimbuwe nyuma yo kurangiza manda ye y’imyaka itanu muri iki kigo n’ubwo yashoboraga kongerwa indi manda imwe nk’uko itegeko ribiteganya.

Ikindi kigo cyahawe abayobozi bashya ni RURA yahawe bwana Evariste Rugigana,  nk’umuyobozi mukuru, uyu kuva mu mwaka w’i 2018l yari umuyoboi mu biro bya minisitiri w’intebe.

Carpophore Ntagungira yagizwe umuyobozi w’inama y’ubutegetsi muri RURA.

RURA yari imaze igihe idafite umuyobozi kuko kuva mu Ukwakira umwaka ushize Minisitieiri w’intebe yirukanye Eng Muvunyi Deo wari umuyobozi wayo w’agateganyo n’abandi bakozi batatu (3) kubera imyitwarire n’imiyoborere idakwiye yari itarahabwa undi muyobozi.

Tesi Rusagara, yahawe kuyobora ikigega Agaciro Development Fund.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIhame ryo kuburana udafunzwe ririrengagizwa mu butabera bw’u Rwanda – Nkundabarashi
Next articleUrugaga rw’abavoka rwigomwe arenga miriyari eshatu mu kunganira abatishoboye mu Nkiko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here