Home Ubutabera Urugaga rw’abavoka rwigomwe arenga miriyari eshatu mu kunganira abatishoboye mu Nkiko

Urugaga rw’abavoka rwigomwe arenga miriyari eshatu mu kunganira abatishoboye mu Nkiko

0

Urugaga rw’abavoka rutangaza ko muri uyu mwaka w’ubucamanza (2022-2023), rwahaye ubufasha mu bwunganizi bw’amategeko abatishoboye 6880 bufite agaciro k’arenga miliyari eshatu ariko bukaba budahagije kuko umubare w’abakeneye ubu bufasha ugenda urushaho kwiyongera.

Ibi byatangajwe na perezida w’Urugaga rw’abavoka , Nkundabarashi Moise, kuri uyu wambere ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza 2023-2024.

Nkundabarashi yagize ati : “ Mukubaka igihugu kigendera ku mategeko bisabako ubutabera butangwa ku bantu bose butaganewe gusa abafite amikoro yo kugirango babashe kwishyura ababunganira, ni muri urwo rwego urugaga rwahaye ubufasha abatishoboye 6880.”

Umuyobozi w’urugaga avuga ko aba bahawe ubu bufasha biyongereyeho 2000, ugereranyije n’abo bari babuhaye umwaka ushize kuko bari 4614.

Nkundabarashi ati : “Ubwo bufasha bwatanzwe n’urugaga rw’Abavoka iyo tugereranyije n’igiciro cya dosiye ikorwa n’Umwavoka bigaragara ko ari umusanzu ungana na 3,000,440,000 FRW.”

Urugaga rw’abavoka ruvuga ko umubare w’abatishoboye bakeneye kunganirwa ku buntu ari munini bityo ko ubufasha bafite ari buke bukwiye kongerwa.

Ati: “ biragaragara ko hari igikenewe gukorwa kugirango tubashe kugera ku banyarwnada benshi bifuza izi serivisi zo kunganirwa mu gihe bafite ibibazo bibahuza n’ubutabera.”

Muri uyu mwaka kandi urugaga rw’abavoka ruvuga ko rwagejejweho ibibazo 81, abavoka bari bafitanye n’abaturage 53 muri byo byakemutse mu buryo bw’ubwumvikane hatitabajwe inkiko. Urugaga kandi rwishimira ko rwagize uruhare ku kumvikana kw’abakekwaho ibyaha n’ubushinjacyaha (prebargaining) kuko mu manza 1322 byakozwemo mu nkiko 41 byagenze neza abavoka babigizemo uruhare.

Muri uyu mwaka w’ubucamanza urangiye kandi hahanwe abavoka 100 kubera imyitwarire mibi no kubura ubunyamwuga

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleREG na WASAC byahawe abayobozi bashya, Habitegeko arasimburwa
Next articleAba nibo bafunzwe imyaka myinshi mu mateka y’Isi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here