Abayobzi b’Akarere ka Kamonyi bemereye Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC, ko bakoze ikosa ryo kurenga ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe, bakajya gukorera umwiherero mu Karere ka muhanga batabifitiye uburenganzira.
Iri ni rimwe mu makosa abayobozi b’Akarere ka Kamonyi bisobanuyeho mu ruhame kuri uyu wambere ubwo bisabanuraga ku makosa y’imicungire y’imari yagaragajwe n’umugenzi mukuru w’imari ya Leta.
Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Akarere ka Kamonyi, ABIYINGOMA Gerard, yemeye ko barenze ku mabwiriza ya minisitiri w’Intebe yasohotse mu mwaka wa 2022.
ABIYINGOMA Gerard, avuga ko mu mwaka wa 2020, hasohotse amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe abuza abayobozi b’Uturere gukorera inama inyuma y’imbibi z’Akarere bayoboye, aya mabwiriza yateganyaga ko ushaka gusohoka Akarere abisabira uburenganzira. Ibi byose abayobozi b’Akarere ka Kamonyi babirenzeho basohoka Akarere kabo bajya gukorera umwiherero mu Karere ka Muhanga batabisabiye uburenganzira.
ABIYINGOMA avuga ko babirenezeho kuko inama bashakga gukora itari bubere ku Karere kuko yari kumara umunsi urenze umwe.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, NYONI Emilien Lambert, yanenze Nyobozi y’Akarere ke avuga ko bakoze ibidakwiye byo kurenga ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe bityo ko bakwiye kubisabira imbabazi.
Nyoni ati: “ Iyi nama yaduciye mu rihumye twebwe nka Njyanama, ntabwo twayimenye ariko habaye ibyo kuvuga ngo abandi baragenda twe tukababwira ko ubwinshi bw’abanyamakosa budakuraho ikosa,…. twemeje ko bakwiye gusaba imbabazi.”
Nyoni yagaragarije abadepite imbogamizi ishingiye ku miterere y’Akarere ka Kamonyi ituma katagira hoteri nini zifatika zishobora kwakira inama nini z’Akarere n’bandi bahagenda.
Ati : “ guturana na Kigali,…, nta muntu wafata ishoramari ngo yubake hoteli nini Kamonyi kuko uwaraye I Kamonyi n’i Kigali yaharara, uwaraye Kamonyi na muhanga yaharara.