Umufasha w’umukuru w’Igihugu, Jeannette Kagame, yageze mu Gihugu cy’Uburundi mu gitondo cyo kuri uyu mbere taliki ya 9 Ukwakira. Yitabiriye ihuriro rya kane ryo mu rwego rwo hejuru ry’abayobozi b’abagore. Iri huriro ryatangajwe n’ibiro by’umufasha wa Perezida w’Uburundi Angeline Ndayishimiye ari naho rigiye kubera.
Jeannette Kagame azifatanya n’abandi bayobozi b’abagore, bo mu rwego rwo hejuru ku butumire bwa Madamu wa Perezida w’Uburundi, Angeline Ndayishimiye.
Iri huriro ryashinzwe mu mwaka wa 2020, ryashyizweho hagamijwe guhuza imbaraga kw’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi mu kuzamura ubuzima bwiza n’imirire myiza y’abagore, abana, ingimbi binyuze mu bikorwa birambye.
Biteganijwe ko Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iri huriro kuri uyu wa mbere.
Jeannette kagame, asuye Uburundi mu gihe mu mezi make ashize na mugenzi we Angeline Ndayishimiye, yasuye u Rwanda ubwo yari yitabiriye inama ya Women Deliver, yahurije abagore benshi bari mu nzego zifata ibyemezo i Kigali.