Home Politike Madamu Jeannette Kagame ari i Burundi

Madamu Jeannette Kagame ari i Burundi

0

Umufasha w’umukuru w’Igihugu, Jeannette Kagame, yageze mu Gihugu cy’Uburundi mu gitondo cyo kuri uyu mbere taliki ya 9 Ukwakira. Yitabiriye ihuriro rya kane ryo mu rwego rwo hejuru ry’abayobozi b’abagore. Iri huriro ryatangajwe n’ibiro by’umufasha wa Perezida w’Uburundi Angeline Ndayishimiye ari naho rigiye kubera.

Jeannette Kagame azifatanya n’abandi bayobozi b’abagore, bo mu rwego rwo hejuru ku butumire bwa Madamu wa Perezida w’Uburundi, Angeline Ndayishimiye.

Iri huriro ryashinzwe mu mwaka wa 2020, ryashyizweho hagamijwe guhuza imbaraga kw’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi mu kuzamura  ubuzima bwiza n’imirire myiza y’abagore, abana, ingimbi binyuze mu bikorwa birambye.

Biteganijwe ko Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iri huriro kuri uyu wa mbere.

Jeannette kagame, asuye Uburundi mu gihe mu mezi make ashize na mugenzi we Angeline Ndayishimiye, yasuye u Rwanda ubwo yari yitabiriye inama ya Women Deliver, yahurije abagore benshi bari mu nzego zifata ibyemezo i Kigali.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrubanza rwa Basabose na Twahirwa: Hihanangirijwe ipfobya rya Jenoside mu rukiko
Next articleUbwongereza bwabwiye urukiko rw’Ikirenga ko u Rwanda ari urwo kwizerwa koherezamo abimukira
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here