Home Ubutabera Gakire ntiyagaragaye ku rukiko, urubanza rwe ruzavugwamo Padiri Nahimana na Guverinoma ye

Gakire ntiyagaragaye ku rukiko, urubanza rwe ruzavugwamo Padiri Nahimana na Guverinoma ye

0

Uzabakiriho Gakire Fidele, wari umunyamakuru nyuma akaza guhinduka umunyepoliti ntiyaburanye kuri uyu wambere nk’uko byari byatangajwe kuko urubanza rwe ruteganyijwe taliki ya 5 Ukuboza uyu mwaka, nk’uko byemezwa n’ubwanditsi bw’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Gakire Fideke wari umuyobozi w’ikinyamakuru Ishema na Ishema TV, yagiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Mata 2018. Akigerayo yavuze ko ari umunyepolitiki anaba umwe mu bagize Guiverinoma ikorera mu buhungiro ya Padiri Nahimana Thomas  nka Minisitiri w’Umurimo n’abakozi. Uyu arashinjwa gukoresha no guhindura inyandiko ahanini bishingiye ku gukoresha pasiporo y’iyi guverinoma ikorera mu buhungiro kandi itemewe.

Amakuru ava mu rukiko avuga ko iyi pasiporo Nahimana hari aho yayikoresheje kandi itemewe akaba aribyo bifatwa nko gukoresha inyandiko mpimbano.  Gakire Fidele waburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Ukwakira 2022 na n’ubu uko yageze mu Rwanda avuye muri Amerika biracyari ubwiru.

Ibindi bigaragara mu nyandiko y’ubushinjacyaha irega Gakire Fidele ni uko yavuye mu Rwanda ikinyamakuru cye cyarafunzwe nyuma y’uko atambukije inkuru bivugwa ko “ ibiba urwango mu Banyarwanda” nyuma yo kwishyurwa miliyoni na Padiri Nahimana Thomas wari nyiri nkuru.

Ubushinjacyaha busabira Gakire Fidele, igihano gito n’ihazabu nini ukurikije uko itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda rihana icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano. Ubushinjacyaha bumusabira igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu (5) n’ihazabu ya miliyoni eshanu (5), z’amafaranga y’u Rwanda.

Itegeko rihana icyaha Gakire ashinjwa

Ingingo ya 276 itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda rivuga ko “Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha. Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUkekwaho ibyaha RIB yagombaga gushyikiriza Uburundi ubu ari mu bitaro
Next articleUrukiko rwategetse ko Apotre Yongwe akomeza gufungwa by’agateganyo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here