Home Uncategorized Ukekwaho ibyaha RIB yagombaga gushyikiriza Uburundi ubu ari mu bitaro

Ukekwaho ibyaha RIB yagombaga gushyikiriza Uburundi ubu ari mu bitaro

0

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ntirwashoboye gushyikirza inzego z’Ubutabera z’Uburundi, Bukeyeneza Jolis, wari warahungiye mu Rwanda ashakishwa n’izi nzego kubera ibyaha by’ubujura akekwaho.

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki 20 Ukwakira 2023, nibwo hari hateganyijwe igikorwa cyo gushyikiriza inzego z’umutekano z’u Burundi Bukeyeneza, ariko gisubikwa ku munota wa nyuma.

Ni nyuma y’uko RIB isanze uyu Bukeyeneza yagerageje kwikomeretsa, maze bihutira kumugeza kwa muganga kugira ngo yitabweho, ubu akaba arwariye mu bitaro byo mu Bugesera i Nyamata.

Ubwo bageraga aho yari afungiye, basanze Bukeyeneza yikomerekeje we ubwe ku maboko, akoresheje amapingu.

Bukeyeneza Jolis, akekwaho kunyereza amafaranga y’Amarundi asaga Miliyoni 29.

Umuyobozi wungirije wa INTERPOL Bujumbura, Colonel De Police Minani Frederic Audney, avuga ko bazindutse baje gutwara umuturage w’u Burundi, ukekwaho kwiba Banki mu gihugu cye agahungira mu Rwanda, ariko ko batabashije ku mujyana.

Ati “Twari tuje gutwara Umurundi ukekwaho kwiba Banki mu Burundi agahita atorokera mu Rwanda. Ntidushoboye kumujyana kuko bamuzanye mu modoka yambaye amapingu maze agerageza kwikomeretsa cyane, aho twasanze icyihutirwa ari ukumujyana kwa muganga, ubu niho tumusize ngo babanze bamuvure”.

Colonel De Police Minani, avuga ko ubusanzwe ibihugu byombi bibanye neza, cyane cyane hagendewe ku masezerano bifitanye yo guhanahana abanyabyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko ubwo bamubazaga impamvu yagerageje kwiyahura ari ubwoba yari afite.

Ati “Aho yari ari kwa muganga twamubajije amaze gutuza, atubwira ko impamvu yagerageje kwiyahura, ari uko yatekereje ibyaha yakoze mu Burundi ndetse amafaranga menshi yibye mu gihugu cye, yumvaga afite ubwoba bwo kujyayo”.

Dr Murangira akomeza avuga ko uyu musore yababwiye kandi ko yanyereje amafanga menshi akagira n’amadeni menshi, akaba yagira ngo akerereze igikorwa cyo kujyanwa mu gihugu cye.

Ati “Uko yikomerekeje si uburyo bwatuma apfa, ahubwo n’uburyo bugaragaza amaraso n’ibikomere, kugira ngo abagombaga kumwakira babyange ariko icyo yari agamije ni ubwoba nta kindi”.

Umuvugizi wa RIB akomeza avuga ko kuri ubu u Rwanda rukomeza kumwitaho kugeza akize neza, nyuma azasubizwe mu gihugu cye kugira ngo agezwe imbere y’Ubutabera.

Bukeyeneza Jolis yari yafashwe binyuze mu buryo buhuriweho bwo guhererekanya abanyabyaha ku bihugu biri muri INTERPOL, aho umuntu ufite ibyo akekwaho cyangwa ikinyabiziga cyibwe kikambutswa igihugu, bishyirwa muri sisitemu ya INTERPOL maze byakwinjira mu gihugu runaka bigahita bigaragara.

Bukeyeneza yafashwe binyuze mu cyitwa Red Notice, uburyo bushyirwa ku muntu ushakishwa n’ubutabera.

Iki gikorwa cyari kigiye kubera ku mupaka uhuriwe n’ibihugu byombi ahitwa Nemba mu Bugesera.

Dr Murangira agira inama abantu bakora ibyaha bakambuka umupaka baza mu Rwanda bazi ko batazafatwa.

Ati: “U Rwanda ntiruzacumbikira umunyabyaha uturutse mu gihugu cy’abaturanyi, kandi ntabwo ruzakoreshwa nk’inzira cyangwa ngo rube ubwihisho bw’abanyabyaha”.

Si ubwa mbere abanyabyaha b’Abarundi bafatirwa mu Rwanda bakoherezwa mu gihugu cyabo, nko muri 2021 muri Kamena u Rwanda rwashyikirije u Burundi abakekwagaho ubujura binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byombi.

Bukeyeneza Jolis, yatawe muri yombi Tariki 7 Ukwakira 2023, ariko ibyaha akekwaho yabikoze muri Kamena uyu mwaka.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmukozi wa RSB yafatiwe mu cyuho ari kwakira akayabo ka ruswa
Next articleGakire ntiyagaragaye ku rukiko, urubanza rwe ruzavugwamo Padiri Nahimana na Guverinoma ye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here