Home Ubutabera Umukozi wa RSB yafatiwe mu cyuho ari kwakira akayabo ka ruswa

Umukozi wa RSB yafatiwe mu cyuho ari kwakira akayabo ka ruswa

0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafatiye mu cyuho Umukozi ushinzwe Ubuziranenge bw’Inganda mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge, RSB.

RIB yatangaje ko uyu mukozi yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya miliyoni 25 Frw “kugira ngo atange icyangombwa kigaragaza ubuziranenge.”

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X, yahoze ari Twitter, bugaragaza ko ubu “afungiye kuri Sitasiyo ya Kimihurura mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

RIB yashimiye abantu bakomeje kwanga kwishora mu bikorwa bya ruswa, bagatanga amakuru atuma abasaba ruswa bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Ingingo ya kane y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibihano bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere n’icya gatatu by’iyi ngingo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleInama y’abaminisiti yakoze impinduka mu nzego z’ubutabera
Next articleUkekwaho ibyaha RIB yagombaga gushyikiriza Uburundi ubu ari mu bitaro
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here