Home Politike Inama y’abaminisiti yakoze impinduka mu nzego z’ubutabera

Inama y’abaminisiti yakoze impinduka mu nzego z’ubutabera

0

Inama y’abaministiri yateranye kuri uyu wa gatanu iyobowe na Perezida Kagame, yahaye inshingano nshya Kalihangabo Isabelle, wari umunyamabanga mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza RIB, agirwa umucamanza mu rukiko rw’Ikirenga.

Consolée Kamarampaka, wari ukuriye urwego rw’Iperereza mu ntara y’amajyepfo niwe wazamuwe mu ntara agirwa umunyamabanga mukuru wungirije asimbuye Isabelle Kalihangabo.

Isabelle Kalihangabo, yagizwe umucamanza mu rukiko rw’Ikirenga asimbuye Aimé Muyoboke Kalimunda, nawe wahawe inshingano nshya zo kuyobora ILPD.

Kalihangabo wize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda akayakomereza muri Kaminuza ya Queen Mary University of London, yo mu Bwongereza, si ubwambere agiye mu rukiko rw’Ikirenga kuko hagati y’umwaka wa 2000 na 2004 yari muri uru rukiko akora mu ishami rishinzwe Inkiko Gacaca. Nyuma yaho yagizwe umucamanza mu rukiko rukuru kugeza muri 2007 aho yavuye agirwa Intumwa nkuru ya Leta yungirije ishinzwe ubujyanama mu by’amategeko.

Izindi mpinduka zakozwe mu nzego zifitanye isano n’ubutabera ni Umurungi Providence, wari ushinzwe ubutabera mpuzamahanag muri minisiteri y’ubutabera wagizwe umuyobozi wa komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu asimbuye Mukasine Marie Claire wagize ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani.

Undi wahawe  umwanya ufite aho uhuriye n’ubutabera ni  Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ishuri kigisha kikanateza Imbere Amategeko (ILPD).

Aimé Muyoboke Kalimunda, yari umucamanza mu rukiko rw’Ikirenga kuva mu mwaka wa 2021. Gusa umwuga w’ubucamanza awumazemo imyaka umunani (8) kuko yawutangiye muri 2015. Agiye kuri uyu mwanya asimbuye Kayihura Muganga Didace, wagizwe umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda umwaka ushize.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTwahirwa yashinjwe kuba Interahamwe ikomeye yahaga raporo Renzaho wayoboraga Kigali
Next articleUmukozi wa RSB yafatiwe mu cyuho ari kwakira akayabo ka ruswa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here