Home Ubutabera Twahirwa yashinjwe kuba Interahamwe ikomeye yahaga raporo Renzaho wayoboraga Kigali

Twahirwa yashinjwe kuba Interahamwe ikomeye yahaga raporo Renzaho wayoboraga Kigali

0
Séraphin Twahirwa imbere y'urukiko i Buruseri

Mu buhamya bwumviswe n’Urukiko rwa Rubanda i Bruxelles, mu gihugu cy’Ububiligi, ahari kuburanira abanyarwanda babiri bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara, Twahirwa Seraphin yashinjwe kuba yari interahamwe ikomeye.

Kuri uyu wa kane humviswe ubuhamya bw’abatangabuhamya batandukanye barimo na François-Xavier Nsanzuwera, wari umukozi w’ubushinjacyaha kuva mu mwaka w’i 1990.

Nsanzuwera, yabwiye inteko iburanisha ko Twahirwa Seraphin, yari umwe mu nterahamwe zari zikomeye mbere no mugihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu avuga ko Twahirwa ari umwe mu babazwaga ubuzima bwa buri munsi bw’interahamwe igihe zabaga zagize ikibazo aho zabaga zagabye ibitero.

Mu buhamya bwe avuga ko mu bo Twahirwa yavuganaga nabo igihe interahamwe zabaga zagabye ibitero ku batutsi hakagira interahamwe igira ikibazo yabibazwaga n’abari bakomeye muri Leta icyo gihe barimo na Renzaho Christophe wayoboraga Perefegitura ya Kigali.

Nsanzuwera avuga ko yamenyesheje Ministeri y’ubutabera, ibikorwa by’ubwicanyi n’urugomo byakorwaga n’interahamwe z’i Karambo zabaga ziyobowe na Twahirwa zari zisigaye zitwara nk’umutwe wa gisirikari ariko ntihagira igikorwa.

Undi mutangabuhamya wumviswe mu rukiko ni uwari utuye i Gikondo aho Twahirwa ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’abatutsi bari bahatuye. Uyu mutangabuhamya avuga ko muri Jenoside yasenyewe inzu n’interahamwe zari ziyobowe na Twahirwa.

Uyu mugabo wanabonye Twahirwa mu rukiko akemeza ko ariwe, yanavuze  ko mbere ya Jenoside, yabonaga interahamwe zijya kwa Twahirwa akaba ari naho zitegurira ibitero byo kugaba ku ngo z’abatutsi n’abandi batavugaga rumwe n’ubutegetsi. Icyo gihe kandi ibendera ry’ishyaka MRND ryari rimanitse ku rugo rwa Twahirwa. Mu buhamya bwe yanabwiye urukiko ko mu gihe cya Jenoside abanyamakuru bo kuri radiyo RTLM bashimagizaga interahamwe bagasaba abaturage kuzifatiraho urugero bakagaruka cyane kuri Twahirwa Seraphin bavugako ari interahamwe y’intangarugero.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIperereza ku basirikare b’Abafaransa ku ruhare rwabo muri Jenoside ryongeye guhagarikwa
Next articleInama y’abaminisiti yakoze impinduka mu nzego z’ubutabera
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here