Home Ubutabera Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye Munyankindi wahoze muri Ferwacy

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye Munyankindi wahoze muri Ferwacy

0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro umwanzuro w’urukiko rwibanze rwa Kicukiro ufunga Munyankindi Benoit, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare (FERWACY), rutegeka ko afungurwa agakurikirwanwa ari hanze.

Urukiko rwavuze ko impamvu zikomeye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashingiyeho zidasobanutse kuko zidasobanura uko Munyankindi yafashemo icyemezo gishingiye ku itonesha.

Munyankindi Benoit yari yajuririye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, rwategetse ko afungwa by’agateganyo ku byaha akekwaho by’itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukora inyandika mpimbano.

Mu bujurire Munyankindi yabwiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko icyemezo cy’urukiko rwibanze rwa Kicukiro kimufunga by’agateganyo kidakwiye kuko nta mpamvu zigaragara zituma afungwa kuko icyaha akekwaho atagikoze kandi ko n’ingwate yatanze itahawe agaciro.

Ubushinjacyaha bwashinjaga Munyankindi gukoresha itonesha ashyira umugore we ku rutonde rw’abagombaga guherekeza ikipe y’igihugu i Burayi kandi atari abyemerewe. Ubushinjacyaha bugashimangira ko mu kubona ibyangombwa by’umugore we Munyankindi yakoresheje inyandiko mpimbano.

Mu kwiregura kwe, Munyankindi yahakanye ibyo aregwa  avuga ko umugore we ari umuyobozi w’ikipe y’umukino w’amagare iri mu Karere ka nyabihu kandi ko ari umunyamuryango wa Ferwacy. Munyankindi avuga ko umwanzuro wo kwemerera umugore we guherekeza ikipe wafatiwe mu nama y’inteko rusange ubwo yemezaga ko abanyamuryango bakwiye gutera ingabo mu bitugu amakipe y’Igihugu bayaherekeza aho agiye gukina.

Akomeza avuga ko mu ikpe y’uyu mugore harimo abakinnyik batatu bari muri iyi kipe yagombaga guherekeza yiyishuriye ibyo yasabwaga byose. Ikindi Munyankindi avuga ko ni uko ku byangombwa umugore we yagombaga kugenderaho bigaragaza ko yari umuntu uherekeje ikipe aho kuba umwe mu bagize Ferwacy.

Munyankindi yanabwiye urukiko mu bujurire ko inshingano ze zari zifite aho zigarukira mu gufata ibyemezo kuko we icyo yasabwaga kwari ugutunganya ibyangombwa by’abagombaga guherekeza ikipe akabishyikiriza perezida wa Ferwacy akaba ariwe ubyemeza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyanza: Umwarimu arakekwaho kwicira umugore we aho yahukaniye nawe ariyahura
Next articleAmashusho: Urubanza Paul Gitwaza areganwamo n’umuyobzi wa RGB rwatangiye kuburanishwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here