Home Ubutabera Nyanza: Umwarimu arakekwaho kwicira umugore we aho yahukaniye nawe ariyahura

Nyanza: Umwarimu arakekwaho kwicira umugore we aho yahukaniye nawe ariyahura

0

Umugabo w’umwarimu mu Karere ka Rusizi arakekwaho kwica umugore we amusanze mu Karere ka Nyanza na we agahita yiyahura. Byabaye kuri uyu wa 30 Ukwakira mu Murenge wa Rwabicuma, mu Kagari ka Gishike.

Umugore yitwa Mutuyimana Clarisse wari ufite imyaka 22 na ho umugabo akitwa Dusabeyezu Janvier w’imyaka 28.

Ikinyamakuru igihe kivuga ko bari barashakanye mu buryo butemewe n’amategeko. Umugabo yari umwarimu mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Bweyeye ari naho bari batuye, nyuma baza gushwana, maze umugore ahitamo kwahukanira iwabo mu Karere ka Nyanza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Niwemwana Immaculée, yavuze ko uyu mugore yari yarashwanye n’umugabo akaba yiberaga muri Rwabicuma aho umuryango we wari waramushingiye butiki ngo akore abashe kujya abona amata y’umwana we yari yarajyanye.

Dusabeyezu ngo yari yarigeze gusura uyu mugore inshuro nk’ebyiri mu buryo busa nko gucyura, akamujyana iwabo ngo bacoce ibibazo byabo nyuma akongera agataha.

Gusa ngo kuri iyi nshuro ho uyu mugabo yaje rwihishwa ahitira kuri butiki y’umugore hatagize undi muntu wo mu muryango we ubimenya ari nayo mpamvu bikekwa ko yari yanogeje umugambi mubisha wo kumwica.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abatabaye bagiye bakurikiye amarira y’umwana wariraga yabuze gihoza, bagerageza gukingura bikanga kuko inzu yari ifite inzugi z’ibyuma, hanyuma bigira inama yo kumena ikirahure cy’idirishya batungurwa no kubona umurambo w’umugore hasi n’umugabo anagana hejuru.

Niwemwana yagize ati “Birakweka yaba yamwishe mu ijoro cyane ko aza nta muntu wigeze amubona, kandi urumva ko ataje uko yari asanzwe aza n’umuryango w’umugore we ubizi’’.

Imirambo yombi yajyanywe ku Bitaro bya Nyanza na ho RIB ikaba yatangiye iperereza kuri izi mpfu.

Andi makuru avuga ko na nyina wa Mutuyimana arembeye mu Bitaro bya Nyanza nyuma yo kutakira ibyabaye ku mukobwa we byahise bimutera ihungabana.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHagaragaye kuvuguruzanya kw’amategeko mu rubanza rw’umunyamakuru Manirakiza Theogene
Next articleUrukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye Munyankindi wahoze muri Ferwacy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here